Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya Israel barasiwe hanze y’Ingoro Ndangamurage y’Abayahudi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barapfa.
Aba bakozi barashwe ubwo bari mu nzira bava mu gikorwa cyabereye ku nzu ndangamurage y’Abayahudi iri muri uyu mujyi wa Washington, DC.
Amakuru dukesha France24 avuga ko uwarashe aba bakozi ba Ambasade ya Israel yitwa Elias Rodriguez, akaba akomoka i Chicago. Kugeza ubu yatawe muri yombi.
Ubwo yari agejejwe muri kasho ya polisi, yumvikanye agira ati “Mubohore Palestine”.
Ambasaderi wa Israel muri Amerika, Yechiel Leiter yavuze ko abishwe ari umusore witwa Yoni Kalin witeguraga ubukwe ku buryo yari yaraguze n’impeta, ndetse n’umugore witwa Katie Kalisher.
Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yamaganye iki gikorwa avuga ko ari icy’urwango.
Ati “Iki ni igikorwa cy’urwango, cyo kwanga Abanya-Israel, cyagendeyemo ubuzima bw’abantu babiri bari abakozi ba Ambasade ya Israel. Twifatanyije n’imiryango y’abishwe ndetse turi gusengera abakomeretse.”
Yakomeje avuga ko “Twifatanyije n’umuryango w’Abayahudi uri DC ndetse no hirya no hino muri Amerika. Amerika na Israel bizakomeza gufatanya mu kurinda abaturage bacu ndetse n’indangagaciro duhuriyeho. Iterabwoba n’urwango ntabwo bizaduca intege.”