BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

sam
Last updated: May 21, 2025 2:56 pm
sam
Share
SHARE

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare kuburanisha imanza z’abasivile.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu ntibumva neza iby’iri tegeko, bavuga ko Leta igiye kurikoresha igamije kumvisha abatari ku ruhande rwayo.

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ibinyujije kuri X yatangaje ko iri tegeko ryatowe ku wa 20 Gicurasi 2025.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba yashimiye abagize Inteko Ishinga Amategeko avuga ko “uyu munsi mugaragaje ko mudatinya. Uganda izahora izirikana umuhate wanyu.”

Umuvugizi w’Ingabo muri Uganda, Chris Magezi, yatangaje ko iri tegeko rizafasha kurwanya abantu bakoresha intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko, kurwanya ishingwa ry’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ubutegetsi bwashyizweho mu nzira za demokarasi no guhamya ko umutekano wubakiye ku musingi uhamye.

Iri tegeko ritegereje kubanza gusinywaho na Perezida Yoweri Kaguta Museveni rikabona gutangira gukurikizwa.

Muri Mutarama 2025 Urukiko rw’Ikirenga rwari rwategetse ko urubanza rwa Dr Kiiza Besigye ukurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko rusubizwa mu nkiko za gisivile kuko kumuburanishiriza mu nkiko za gisirikare binyuranye n’itegeko.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda  642 bari impunzi muri Repubulika…

Vincent Murekezi yasabye amezi atatu yo gushaka umwunganira nyuma y’uko uwo yari afite yikuye mu rubanza

Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kuba…

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano…

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Bishop Gafaranga yagejejwe imbere y’urukiko

1 Min Read
Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

1 Min Read
Ubutabera

 U Bufaransa bwahagaritse iperereza bwakoraga kuri Agathe Kanziga

4 Min Read
Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabiye Fatakumavuta guhanishwaa igifungo cy’imyaka icyenda

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?