Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate na FDLR bamaze kugera mu Rwanda, mu byiciro bibiri.
Muhawenimana, ari muri 360 bageze mu Rwanda ku ikubitiro,Tariki 17 Gicurasi 2025, bavuye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mubyeyi nyuma yo kwibaruka mu ijoro rikurikiyeho, ubwo yageraga mu Rwanda, yahawe imyabaro n’ibikoresho by’isuku.
Aya makuru yamenyekanye, ubwo Akarere ka Nyabihu kanyuzaga ubutumwa ku rubuga rwa X, bavuga ko Umuyobozi wako yahaye Muhawenimana ibyo kumufasha.
Ubutumwa bugira buti “Umuyobozi w’Akarere Mukandayisenga Antoinette, yasuye umubyeyi Muhawenimana Ntagisanimana ufite imyaka 24, akaba yibarutse umwana w’umukobwa wiswe Uwamahoro Gentille, amaze umunsi umwe ageze mu Kigo cya Kijote, ni mu rwego rwo kumuha iby’ibanze umubyeyi akenera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko byakozwe mu kumufasha kubona iby’ibanze.
Yongeyeho ko uyu mubyeyi na bagenzi be bazanye mu Kigo cya Kijote bazafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe.
Abanyarwanda bagera ku 2500, nibo bamaze kumenyekana ko bazataha mu Rwanda, igikorwa kizagirwamo uruhare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, ribakira mu Burasirazuba bw’u Rwanda, rikaganira n’u Rwanda rirumenyesha ko bifuza gutaha, narwo rugatangira kwitegura uko ruzabakira.