BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 26, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

sam
Last updated: May 21, 2025 9:47 am
sam
Share
SHARE

Igisirikare cya Sudani cyatangaje  ko cyamze kwirukana burundu umutwe w’inyeshyamba  ‘Rapid Support Forces’ (RSF) muri leta ya Khartoum ari na yo irimo umurwa mukuru w’iki gihugu.

Itangazo ry’igisirikare cya Sudani ryasohowe n’ibiro ntaramakuru SUNA  rigira riti: “Leta ya Khartoum ntirangwamo inyeshyamba na busa.”

Iryo tangazo risohowe nyuma y’amezi hafi abiri igisirikare cyisubije umujyi wa Khartoum  harimo n’ingoro ya perezida  kiwambuye umutwe wa RSF, mu ntsinzi ikomeye cyari kigezeho.

Mbere yaho ku wa kabiri, imirwano yari yadutse hagati y’izo mpande zombi ziri mu ntambara mu mujyi wa Omdurman na wo uri muri leta ya Khartoum ndetse uri mu karere k’umurwa mukuru wa Khartoum.

Khartoum yigeze kuba ari icyicaro cya leta ya Sudani ariko byabaye ngombwa ko abayobozi  ba gisirikare bimukira mu burasirazuba bw’umujyi wa Port Sudan nyuma yuko umutwe wa RSF wari warigaruriye ako karere karimo n’umurwa mukuru.

Mu bihe bishize uyu mujyi nawo wibasiwe n’imirwano ikomeye nyuma y’umutuzo wari uhamaze igihe , mu kwezi gushize wagabweho ibitero by’indege nto z’intambara zitajyira abapilote (‘drones’), bikekwa ko umutwe wa RSF ugifitemo akaboko.

Ibyo bitero byibasiye ibikorwaremezo by’ingenzi ndetse bituma amazi aba macye ndetse n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi .

Kuva intambara yadutse ku itariki ya 15 Mata  2023, abantu babarirwa mu bihumbi barapfuye naho abandi babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

I Kigali humvikanye umutingito uri ku gipimo cya 2,3 

Ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na gas (RMB) rishinzwe gusuzuma imitingito,…

Masisi: AFC/M23 yafashe akandi gace nyuma yo kugabwaho igitero na Wazalendo

Ihuriro AFC/M23 ryafashe agace ka Mulema muri teritwari ya Masisi nyuma yo…

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

Nigeria yinjiye mu bihugu birimo u Rwanda byasabye ubuyobozi bwa Formula One…

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo…

M23 na Wazalendo byongeye gukozanyaho

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wongeye guhangana…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
Mu mahanga

Umudipolomate wa RDC afungiwe muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa Cocaïne

1 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Itabwa muri yombi ry’impirimbanyi yo muri Kenya ryazamuriye benshi uburakari

2 Min Read
Mu mahanga

DRC: Fayulu yagaragaje uko Tshisekedi yashatse guhunga ibiganiro byatangijwe na Kiliziya na Angilikani

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?