Kuri uyu wa 20 Gicurasi Joseph Kabila Kabange ategerejwe kwitaba komisiyo ya Sena ishinzwe gusuzuma niba bishoboka ko akurwaho ubudahangarwa .
Nyuma y’uko ku wa 15 Gicurasi 2025, Sena inaniwe kumvikana niba bakwiye kwambura Kabila ubudahangarwa, bashingiye ku kuba ari Senateri uhoraho yashyizeho komisiyo ibishinzwe inahabwa amasaha 72 yo kuba yatanze igisubizo.
Mu ibaruwa perezida wa sena Jean-Michel Sama Lukonde yandikiye uwahoze ari perezida wa DRC akaba umusenateri w’ibihe byose Joseph Kabila amusaba kuza gutega amatwi ibyo ashinjwa mu nteko y’ikomisiyo igizwe n’abantu 40 .
Kabila arashinjwa gushyigikira inyeshyamba za M23 zihanganye n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Bigendanye no kuba byaravuzwe ko yagiye mu mujyi wa Gomo zigenzura. Icyo gihe, Leta yatangaje ko iki ari ikindi kimenyetso gishimangira ko ari mu bayobozi b’iri huriro.
Bamwe mu bamushyigikiye ariko, ntibavuga rumwe ku byaha aregwa, na bo bashinja Perezida Tshisekedi kuba yarashakishije icyaha kugira ngo yemeze ubuyobozi bwe.