Kuri uyu wa mbere perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano muri Afurika International Security Conference on Africa (ISCA2025) iri kubere i Kigali muri .
Ni nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abarimo abahanga n’inzobere mu by’umutekano baturutse mu bice bitandukanye ku Isi.
Ni inama igamije guhindura isura y’Umugabane w’Afurika mu Isi yihuta mu rusobe rw’ibibazo.
Muri iyi nama hazasuzumwa kandi uburyo Afurika ishobora gukoresha imbaraga zayo kugira ngo iteze imbere inyungu zayo kandi igire uruhare mu bisubizo by’Isi ku buryo bungana n’indi migabane.
ISCA ni Umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu, ufite icyicaro mu Mujyi wa Kigali. Uyu Muryango washinzwe hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muke muri Afurika binyuze mu biganiro, ubufatanye, ubushakashatsi no gusangira ubumenyi hagati y’inzego zitandukanye.