Leta zunze ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) umushinga w’amasezerano y’amahoro ngo ibi bihugu biwutangeho isubizabutumwa (feedback).
U Rwanda na DRC mu ntangiriro za Gicurasi bari barahaye imbanziriza mushinga y’aya masezerano Amerika ku gira ngo usuzumwe n’inzobere mbere y’uko abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bayashyiraho umukono.
Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025 umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump kuri Afurika, Massad Boulos, yatangarije Reuters ko yamaze kuvugana na Perezida Kagame na Tshisekedi kuri uyu mushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Akomeza avuga ko u Rwanda na DRC bizatanga isubizabutumwa bitarenze iki cyumweru ndetse yongeraho ko bishoboka ko hagira ibikomeza kunozwa ariko bitarenza ibi byumweru bike biri imbere.
Boulos ntiyigeze atangaza itariki nyakuri ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba DRC n’u Rwanda bashobora gusubirira i Washington.
Biteganyijwe ko muri kamena perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi bazashyirira umukono wanyuma kuri aya masezerano imbere ya Perezida Trump muri White house.
Nyuma y’aya masezerano y’amahoro u Rwanda, DRC na Amerika bazasinyana amasezerano y’ubukungu ajyanye n’ubucuruzi no gutunganya amabuye y’agaciro.