BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Ubushinjacyaha bwasabiye Fatakumavuta guhanishwaa igifungo cy’imyaka icyenda

Ubushinjacyaha bwasabiye Fatakumavuta guhanishwaa igifungo cy’imyaka icyenda

sam
Last updated: May 15, 2025 12:47 pm
sam
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bwasabye ko Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta ukurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha ibiyobyabwenge, ivangura n’ibindi ahanishwa igifungo cy’imyaka icyenda.

Ni ibyaha birimo ibishingiye mu byo uyu munyamakuru yatangazaga mu biganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube, birimo kuba yaravuze ko ubukwe bw’umuhanzi The Ben buzabamo akavuyo, ndetse ko ngo uyu muhanzi ameze nk’umwana arizwa n’ubusa, ngo akaba atazi no kuririmba.

Bwavuze kandi ko uyu munyamakuru yakangishije The Ben ko natamuha amafaranga ngo azamuzimya mu rugendo rwe rwa muzika.

Gusa Fatakumavuta waburanye ahakana ibyaha ashinjwa, yavuze ko byose bishingiye ku busesenguzi yakoraga, kandi ko akazi ke k’ubunyamakuru ntakindi yakora uretse ubusensenguzi.

Yagize ati “Ibyaha bandega ndabihakana, kuko umurimo nkora ni ubusesenguzi kandi bwemewe n’amategeko y’itangazamakuru mu Rwanda.”

Ku bukwe bwa The Ben, umunyamategeko Me Bayisenge Irene yagize ati “Niba yaravuze ko ubukwe bwa The Ben buzaba akavuyo kandi akaba yarabivuze mbere y’ubukwe, inkuru y’igihuha ni iyihe ko ubwo bukwe bwari butaraba?”

Ku cyaha cy’ivangura, Ubushinjacyaha bwagarutse ku byo uregwa yatangaje ku muhanzi Bahati, aho yavuze ko umugore yashatse ari mubi kandi ashaje, ngo akaba yaramushatse kuko ari Umudiyasipora.

Naho ku cyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwasobanuriye Umucamanza ko ubwo uregwa yajyanwaga gupimwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya gihanga, yasanzwemo igipimo cya 298.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo busabire uregwa igihano, bwasabye Urukiko gumuhamya uregwa ibyaha ashinjwa uko ari bitanu, rukamukatira gufungwa imyaka icyenda.

Ni mu gihe uregwa we yavuze ko yahanagurwaho ibyaha, agahabwa ubutabera ubundi akarekurwa akajya kwita ku muryango we kandi ko asanzwe arwaye indwara y’igisukari (diabetes).

Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza, rwemeza ko icyemezo cyarwo kizasomwa tariki 06 z’ukwezi gutaka kwa Kamena 2025.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda  642 bari impunzi muri Repubulika…

Vincent Murekezi yasabye amezi atatu yo gushaka umwunganira nyuma y’uko uwo yari afite yikuye mu rubanza

Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kuba…

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano…

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Bishop Gafaranga yagejejwe imbere y’urukiko

1 Min Read
Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

1 Min Read
Ubutabera

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

1 Min Read
Ubutabera

 U Bufaransa bwahagaritse iperereza bwakoraga kuri Agathe Kanziga

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?