BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > AFC/ M23 yaciye ibiyobyabwenge mu mujyi wa Goma

AFC/ M23 yaciye ibiyobyabwenge mu mujyi wa Goma

sam
Last updated: May 15, 2025 7:22 am
sam
Share
SHARE

Ihuriri AFC/ M23 nyuma yo kwigarurira umujyi wa Goma no kugarura umutekano wawo, yafashe icyemezo cyo guca burundu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibinyobwa biri mu macupa ya mililitiro 300 muri uyu mujyi.

Byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi wa Goma Julien Ndalieni Katembo mu nama yamuhuje n’abaturage kuri uyu wa 14 Gicurasi 2025, asobanura ko iki cyemezo kigamije gusubiza RDC agaciro kayo.

Yagize ati: “Intego y’ubu buyobozi ni ukugarura agaciro ka Congo (RDC). Igihugu cyubahwe ahantu hose. Igihe tuzagarura umutekano mu gihugu, tuzagenda, dusigire abato igihugu gifite itoto. Ese tuzabasigira igihugu cy’abasinzi? Niba uzi ko ubonera ubuzima mu gucuruza urumogi, byihorere.”

Meya Ndalieni yabwiye abaturage ko ibi biyobyabwenge bituma urubyiruko rugira imyitwarire idahwitse muri sosiyete ndetse no ku mashuri bigaho.

Uyu muyobozi yasobanuye ko inzoga zemewe mu mujyi wa Goma ari izibikwa mu macupa gusa, ati “Inzoga yemewe ni iyihe? Ni ishyirwa mu icupa. Si ishyirwa mu masashi, iyo ntidushaka kongera kuyibona. Kubera ko iyo abanyeshuri bagiye kwiga, bagashyira Chief mu mufuka, bagira imyitwarire mibi, bagateza akavuyo mu ishuri.”

Yakomeje ati: “Icupa rya pulasitiki twemeranyije ni irya mililitiro 300 kuzamura, si iriri munsi yazo.”

AFC/ M23 ikomeje gukora ibikorwa birimo ibyo kugarura umutekano muri uyu mujyi aho hamaze gufatwa amagana y’abahungabanya umutekano wawo ndetse n’ikengero zawo barimo FDLR , Wazalendo na FARDC.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

Aba Minisitiri b’umutekano w’imbere mu Rwanda na DR.Congo bahuriye muri Qatar

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta,na Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

AFC/M23 yashinjije ihuriro ry’ingabo za Kinshasa ubwicanyi ku baturage bane muri Kivu y’Amajyepfo

1 Min Read
Umutekano

Kigali: Abarenga 20 bafungiwe ubujura no kubangamira umutekano

1 Min Read
Umutekano

DRC: Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na FARDC ishobora kubura vuba 

2 Min Read
Umutekano

AFC/M23 igiye gutanga ishusho y’ibiganiro imazemo iminsi n’ubutegetsi bwa Kinsasha i Doha

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?