Mu gihe u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) bikomeje inzira yo gushaka uko byakemura ikibazo bifitanye, umubano w’ibihugu byombi ukongera kugaruka, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC Thérèse Kayikwamba Wagner yongeye kwikoma u Rwanda guhungabanya umutekano w’igihugu cye.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage, yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano w’uburasirazuba bw’igihugu cyabo no guhohotera ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Yagize ati: “Dufite ubutumwa bunini bwo kugarura amahoro, kimwe mu bihugu duturanye kiri mu bitanga umusanzu mwinshi mu bikorwa byo kugarura amahoro, ni u Rwanda. Ariko icyo gihugu kivogera ubusugire kandi cyagize uruhare mu guhohotera abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro.”
Ibihugu byombi herutse gusinyana amasezerano ashyiraho amahame ngenderwaho mu kugarura amahoro mu karere binyuze mu bufasha bwa leta zunze ubumwe za Aamerika.
Ndetse biteganyijwe ko impande zombi zizasinyira amasezerano imbere ya Perezida Trump muri Kamena i Washington D.C.
Kugeza ubu ibihugu byombi byamaze gushyikiriza Amerika imbanziriza mushinga y’aya masezerano y’amahoro akaba ari gusuzumwa n’inzobere z’Amerika.
Kayikwamba yongeye gushyira u Rwanda mu majwi nyuma y’izi ntambwe zimaze guterwa zari zatanze ikizere cy’uko amahoro agiye kugaruka hagati y’ibihugu byombi.
Kayikwamba yabajijwe niba yizeye ko Amerika ishobora gukemura aya makimbirane mu gihe ashinja u Rwanda ibi byaha byose, asubiza ko RDC yemeye kujya mu biganiro i Washington D.C kubera ko hari gahunda ya Luanda yari igiye gufasha ibihugu byombi kugirana amasezerano y’amahoro.
Uyu muyobozi yagaragaje ko niba abafatanyabikorwa bagize uruhare mu biganiro bihuza impande zombi ari abanyakuri n’inyangamugayo, bakaba biteguye gutanga umusanzu kugira ngo amahoro aboneke, RDC na yo yiteguye gutanga umusanzu wayo.
Yavuze kandi ko ategereje kureba niba u Rwanda ruzubahiriza ibyo rwemereye mu biganiro, byaba ibya Luanda, Qatar ndetse na Washington, gusa ntiyagaragaje niba RDC na yo yiteguye kubahiriza ibyo yemeye, birimo gusenya FDLR.
DRC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na leta ya Kinshasa, ibirego rukomeza guhakana ruvuga ko ntashingiro bifite mu gihe na rwo rushinja iki gihugu gucumbikira no gufasha umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .