BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Aug 11, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Uwafatwaga nka perezida w’umukene  wabayeho ku Isi yitabye Imana

Uwafatwaga nka perezida w’umukene  wabayeho ku Isi yitabye Imana

sam
Last updated: May 14, 2025 7:31 am
sam
Share
SHARE

José Mujica wabaye perezida wa Uruguay imyaka itanu kuva mu 2010 yitabye Imana ku myaka 89 y’ubukure.

Ni we muntu wayoboye igihugu ariko wafatwaga nk’umukene inyuma y’abandi bose bijyanye n’ubuzima bworoheje yabayeho.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’uwamusimbuye, Perezidida Yamandú Orsi abinyujije kuri X, yagize ati “Turagushimira kuri buri kimwe waduhaye ndetse tuzirikana urukundo wakundaga abaturage.”

Ntabwo icyishe uyu musaza wari uzwi ku izina rya Pepe kiratangazwa ariko yari amaze igihe arwaye kanseri y’umuhogo.

Bijyanye no kubaho mu buryo budahambaye yarwanyije ibijyanye no gusesagura cyane ndetse akora amavugurura menshi ajyanye n’imibereho y’abaturage.

Ni we muyobozi watumye Uruguay iba igihugu cya mbere gishyizeho amategeko yemera ikoreshwa ry’urumogi, bituma aba ikirangirire mu Isi by’umwihariko muri Amerika y’Amajyepfo.

Yakunze kugaragaza ko ibijyanye na politiki, gusoma ibitabo, kubaho byoroheje ndetse no guhinga yabyigishijwe na nyina.

Ku ngoma ye yari yariyemeje gutanga hafi 90% by’umushahara we akabiha abababaye ndetse n’abafite ibigo bikizamuka.

Yiberaga mu nzu idashamaje mu mirima ye yari yitaruye Umurwa Mukuru wa Uruguay, Montevideo, yanga kuba mu nzu zategenyirijwe abaperezida.

Icyo gihe yatwaraga imodoka ihendutse ya Volkswagen Beetle, yakozwe mu 1987. Ndetse ubwo mu 2010 yatangazaga umutungo we, yavuze ko ari yo yari ihenze mu mitungo yari afite. Icyo gihe yari ifite agaciro ka 1.800$.

Mu 2013 umutungo we wageze kuri 322.883$, bigizwemo uruhare no gushyiramo imitungo y’umugore we. Mu 2015 ava ku butegetsi, umutungo we wabarirwaga mu bihumbi 300$.

Yakunze kugaragaza ko ubukire bwa mbere ari ukwishyira ukizana no kuba mu mahoro aho kwigwizaho imitungo.

Rimwe yigeze kugira ati “Ntabwo ari njye muperezida wa mbere ukennye. Abakenye ni ba bandi bahora bashaka kubaho ubuzima buhenze kandi bahora bashaka ibyisumbuye.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera baguye mu bitero by’indege z’igisirikare cya Israel 

Igitangazamakuru cya Al Jazeera cyatangaje ko abanyamakuru bacyo batanu bahitanwe n'ibitero by'indege…

Mali: Abasirikare benshi barimo Général bafungiwe umugambi wo guhirika ubutegetsi 

Igisirikare cya Mali cyataye muri yombi abasirikare bagera kuri 20 barimo Général,…

Ituri : Abasaga 10 000 bifuza gusubira mu byabo bagakumirwa n’ibyihebe bya ADF

Impuzi zisaga ibhumbi 10 (10 000) zataye ingo zabo mu burasirazuba bwa…

Polisi yarashe mu cyico abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi ubwo bageregezaga kuyirwanya

Abagabo babiri bakekwagaho kwica abazamu barindaga idepo y'inzoga mu Karere ka Rwamagana,…

Uganda: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Besigye cyo gufungurwa by’agateganyo

Umucamanza wo muri Uganda yateye utwatsi icyifuzo cya Dr. Kiiza Besigye cyo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Museveni yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru aba Jenerali barindwi avuga ko abapfunyikiye impamba y’agatubutse

2 Min Read
Mu mahanga

Nestor Ntahontuye, yarahiriye kuyobora Guverinoma nshya nka Minisitiri w’Intebe mu Burundi.

1 Min Read
Mu mahanga

Gaza: Loni yongeye gutanga umuburo ku nzara iri guca ibintu

2 Min Read
Mu mahanga

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?