Abantu bari bari mu Kiliziya basenga batunguwe ubwo umusirikare yinjiraga akabarasa akicamo batatu. Byabaye ku cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025 mu gace ka Banana, mu Ntara ya Kongo-Central.
Ababibonye bavuga ko uwo musirikare yabasanze mu Kiliziya y’Aba Bethesda akaba yashakagamo umukobwa witwa Naomie.Mu bantu batatu yishe harimo n’uruhinja, babiri bagwa aho, undi agwa kwa muganga.
Radio Okapi yanditse ko hari abandi bantu batatu bakomeretse bajyanwa ku bitaro by’ahitwa Muanda.
Umuyobozi wungirije wa Teritwari byabereyemo avuga ko uwo musirikare yafashwe n’abaturage bamushyikiriza ubuyobozi bwazo muri ako gace.