BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Inteko ya Afurika y’Epfo iteganya gukora iperereza ku ngabo zoherejwe muri RDC

Inteko ya Afurika y’Epfo iteganya gukora iperereza ku ngabo zoherejwe muri RDC

sam
Last updated: May 12, 2025 11:12 am
sam
Share
SHARE

Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo irateganya gukora iperereza ku ngabo z’iki gihugu zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC, mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Iyi gahunda yamenyekanye tariki ya 9 Gicurasi 2025 ubwo Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Afurika y’Epfo, Bantu Holomisa, yaganiraga n’abagize Komisiyo y’Inteko ishinzwe ingabo kuri aba basirikare bakiri mu burasirazuba bwa RDC.

Igitekerezo cyo gukora iperereza kuri izi ngabo cyaturutse ku rupfu rw’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo bafashaga ingabo za RDC gukumira ihuriro AFC/M23 kugira ngo ridafata umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025.

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe ingabo bagaragaje kandi ko bahangayikishijwe no kuba abasirikare b’ibihugu cyabo bakomeje kuba mu burasirazuba bwa RDC nk’imbohe za AFC/M23 kuva ubwo iri huriro ryafataga Goma.

Minisitiri Holomisa yatangaje ko hakiri kare kwemeza ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bitwaye neza cyangwa nabi muri RDC, kuko bari kumwe n’abandi bo muri Tanzania ndetse na Malawi.

Ati “Ikibazo cy’uko ibi bikorwa byagenze neza cyangwa nabi, haracyari kare kubera ko ntabwo twakoze twenyine. Ibiro by’Umunyamabanga wa SADC bwagira icyo buvuga kuri ibi bikorwa.”

Depite Steve Swart uhagarariye ishyaka ACDP, yagize ati “Mu bihe yashize, Inteko yakoze iperereza ku bundi butumwa ndetse n’intambara. Ryakorerwa mu muhezo cyangwa ahandi hantu, icyo cyemezo gikwiye gufatwa.”

Virgil Gericke uhagarariye EFF yasobanuye ko iperereza ritaba rigamije gushakisha abanyamakosa ahubwo ko yafasha mu kwirinda andi makosa mu gihe kizaza, no kongerera imbaraga igisirikare cy’igihugu.

Depite Gericke yagize ati “Ntabwo hagamijwe gushakisha abanyamakosa, ahubwo ni ugukumira ibyabaye kugira ngo bitazasubira ndetse no kongerera imbaraga igisirikare cy’igihugu.”

Mu gihe bivugwa ko Afurika y’Epfo yashoye miliyoni 88 z’Amadolari muri ubu butumwa, Abadepite bagize Komisiyo y’ingabo bagaragaje ko Leta yabahaye amakuru make cyane y’ubu butumwa, bityo ko iperereza ryatuma bamenya byinshi.

Perezida wa Komisiyo y’Inteko ishinzwe ingabo, Malusi Gigaba, yasubije bagenzi be ko icyemezo cyo gutangiza iperereza kuri ubu butumwa kizafatwa mu gihe abasirikare ba Afurika y’Epfo, aba Tanzania na Malawi bose bazaba bavuye muri RDC.

Gigaba yagize ati “Ikintu cyiza ni uko gahunda yatangiye, abasirikare bacu bagiye gutaha, itsinda rya mbere ritegerejwe mu byumweru bike. Gusa biragoye kubera ko batakoresha indege kuko ikibuga cy’indege cya Goma cyarasenywe.”

Yakomeje ati “Bizakorwa mu byiciro ariko ubwo gahunda izaba irangiye, mu kwezi cyangwa abiri, kubera ko batazatahira rimwe, igikorwa gishobora no kumara amezi atatu bitewe n’uko ibintu bizaba bihagaze.”

Uyu mudepite yagaragaje ko Leta ya Afurika y’Epfo iteganya kwikorera iperereza kuri ubu butumwa, bityo ko Komisiyo ishinzwe ingabo izategereza ikizarivamo, nibona itanyuzwe, ibone gutangiza iryayo.

Ati “Ntabwo dukwiye gusesagura umutungo. Niba Leta izakora iryo perereza, tukemeza ko ryizewe, tuzafata umwanzuro ko tudakeneye irindi. Ariko nituba dukeneye gukora iperereza ku bindi byinshi, rwose tuzarikora.”

Ubutumwa bwa SADC mu burasirazuba bwa RDC bwatangiye mu Ukuboza 2023. Hoherejwe abasirikare babarirwa mu bihumbi. Umugaba w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Rudzani Maphwanya aherutse gutangaza ko igikorwa cyo gucyura aba basirikare kizarangirana na Gicurasi 2025.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda  642 bari impunzi muri Repubulika…

Vincent Murekezi yasabye amezi atatu yo gushaka umwunganira nyuma y’uko uwo yari afite yikuye mu rubanza

Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kuba…

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano…

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

2 Min Read
Mu mahanga

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais Ndirakobuca

1 Min Read
Mu mahanga

Joseph Kabila wabaye perezida wa DRC yahamagajwe na Sena  i Kinshasa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?