BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Uwahoze ari Umudepite mu Bwongereza yasabye ko amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yasubukurwa

Uwahoze ari Umudepite mu Bwongereza yasabye ko amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yasubukurwa

sam
Last updated: May 12, 2025 11:09 am
sam
Share
SHARE

Tom Tugendhat wabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, yasabye igihugu cye kubyutsa ubufatanye cyari gifitanye n’u Rwanda mu bijyanye n’abimukira.

Uyu mugabo usanzwe ubarizwa no mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs yavuze ko amasezerano u Bwongereza bwari bwarasinye, abwemerera kohereza abimukira babwinjiyemo binyuranyije n’amategeko mu Rwanda, ariyo yonyine yari gutanga igisubizo gifatika.

Ati “Hejuru y’inenge zose zishobora kuyabamo, nibwo buryo bwa mbere bushoboka bwari gutanga inzira yo guhangana n’abaza mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, badafite impamvu ifatika yabahesha ubuhungiro ariko nanone badashobora kwakirwa n’ibihugu baturutsemo.”

Yakomeje avuga ko u Bwongereza bukwiriye kubyutsa aya masezerano ariko bugakorana bya hafi n’ibindi bihugu by’i Burayi bibyifuza.

Ati “Igisubizo cyiza ni uko twashyira muri iyi gahunda n’abahoze ari abafatanyabikorwa bacu bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi babyifuza. Kuvuga gusa ibijyanye no kurwanya aya matsinda y’abantu babi bacuruza abandi, ntabwo bibaca intege na gato.”

Tugendhat yavuze ko kimwe mu byo u Bwongereza bukwiriye gukora ari ukuvugurura amasezerano bwashyizeho umukono ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, kugira ngo inkiko zitazongera kwitambika amasezerano bwari bufitanye n’u Rwanda.

Uyu mugabo atangaje ibi nyuma y’igihe Guverinoma y’u Bwongereza iyobowe na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ifashe icyemezo cyo guhagarika kohereza abimukira mu Rwanda, gahunda yari yaratangijwe n’abo yasimbuye ku butegetsi.

Kuri ubu Minisitiri w’Intebe Starmer asa n’uri ku gitutu cy’abanyepolitike bakomeye mu Bwongereza bamushinja gutesha agaciro aya masezerano nta kindi gisubizo afite kirambye ku kibazo cy’abimukira.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

DRC: Sena  yatoye kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila

Sena ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kwaka ubudahangarwa Uwahoze ari…

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda  642 bari impunzi muri Repubulika…

Vincent Murekezi yasabye amezi atatu yo gushaka umwunganira nyuma y’uko uwo yari afite yikuye mu rubanza

Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kuba…

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano…

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

2 Min Read
Mu mahanga

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

2 Min Read
Mu mahanga

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais Ndirakobuca

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?