Umuhanzi akaba n’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Robert Kyagulanyi uzwi nka (Bobi Wine) yemeje ko umwaka umwaka utaha aziyamamariza umwanya w’umukuru w’iki gihugu.
Nubwo yatangaje ko agomba kwiyamamariza kuyobora iki gihugu , ashinja ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi gusonga Uganda avuga ko nubundi isanzwe irimo ibibazo bw’ubuyobozi bubi .
Ibi Bobi Wine yabitangaje ku wa 9 Gicurasi 2025 , mu kiganiro na Reuters avuga ko ibi bihugu by’uburengerazuba biruma gihwa ku bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu bikomeje gufata indi ntera muri Uganda.”
Yagize ati “Nagaragarije abagize itsinda ryanjye ko mpari ku bwabo. Kwitabira amatora kwanjye kandi bizaba ari n’umwanya mwiza wo guharanira ko abaturage bakwishyira bakizana.”
Uyu munyapolitike azaba ahanganye muri aya matora n’abarimo perezida Kaguta Museveni umaze hafi imyaka 39 ayobora Uganda .
Bobi Wine yaherukaga kwiyamamaza mu 2021 ahagarariye Ishyaka rya National Unity Platform. Icyakora yatsinzwe na Museveni, ibintu uyu muhanzi atemeye kuko yakunze kumvikana avuga ko yibwe amajwi, agahura n’ibindi bibazo birimo no gutotezwa, ibintu Guverinoma ya Uganda ihakana.
Uyu mugabo yongeye kumvikana ashinja Uganda kugira uruhare mu kubangamira uburenganzira bwa muntu, gutoteza abaturage, iyicarubozo n’ibindi, ibintu ku bwe abona ko abo mu Burengerazuba babijenjekeye.
Ati “Abayobozi bamwe na bamwe bo mu Burengerazuba bw’Isi bakomeje guceceka nyamara babona tubabazwa. Bari hano ku bw’impamvu z’ubucuruzi bwabo ntabwo bitaye ku by’uburenganzira bwa muntu.”
Bobi Wine akunze kugarukwaho cyane muri Politiki ya Uganda. Byabaye ibindi mu mwaka ushize aho yatangaje ko yarashwe, biteza impaka bamwe bagaragaza ko ashobora kuba yabeshye bitewe n’imiterere y’igisebe yari afite.
Icyo gihe Polisi ya Uganda yo yatangaje ko uyu mugabo ibyo avuga byo kuraswa abeshya ko ahubwo ashobora kuba yarakomeretse ubwo yageragezaga kwinjira mu modoka ye, nyuma y’akavuyo yari yateje mu Mujyi wa Bulindo.