BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Huye: Umukobwa w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho guta umwana we mu musarane  

Huye: Umukobwa w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho guta umwana we mu musarane  

sam
Last updated: May 10, 2025 8:12 am
sam
Share
SHARE

Umukobwa w’imyaka 20 yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akekwaho urupfu rw’umwana we w’imyaka ibiri yataye mu musarane wa metero 20, bagerageza kumutabara bagasanga yapfuye.

Byabaye ku wa 09 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Kabeza, aho uyu mukobwa yakoraga akazi ko mu rugo.

Bamwe mu batuye aho byabereye, babwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari asanzwe akora akazi ko kumesera abantu mu ngo zitandukanye, ariko mu minsi mike ishize yari yarabonye akazi ko gukora mu rugo mu Mudugudu wa Kabeza.

Bavuze ko kwihekura byakomotse ku makimbirane yari amaranye iminsi hagati ye n’uwo bari barabyaranye uwo mwana we, umwana abigenderamo.

Bavuga ko ku wa 09 Gicurasi 2025 ari bwo yahengereye abo mu rugo rw’aho yakoraga badahari, agafata uwo mwana akamuta mu musarane, maze abantu bagahuruza Polisi ikamukuramo yamaze gupfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije  IGIHE dukesha iyi nkuru ko bikimenyekana, ubutabazi bwatanzwe, bakura uwo mwana mu musarane ariko basanga yamaze gupfa.

Ati “Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, naho ukekwaho urwo rupfu yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”

SP Habiyaremye yakomeje aburira abaturage, avuga ko umuntu wese utekereza kugira nabi yabireka kuko uzabikora nta kabuza hazakurikizwa icyo amategeko ateganya.

Uyu mukobwa naramuka ahamwe n’iki cyaha, azahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Polisi yafashe ibilo 500 by’ifumbire mvaruganda yari igiye kugurishwa mu buryo bwa magendu mu gihugu cy’abaturanyi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu,…

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

1 Min Read
Mu Rwanda

Nyabihu: Abashumba batemanye umwe ahasiga ubuzima

1 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya Kabiri cy’Abanyarwanda barenga 790 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR

2 Min Read
Mu Rwanda

Nyarugenge: Batawe muri yombi bazira kwiba imikufi mu imurikagurisha

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?