BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Abapolisi 160 boherejwe mu butumwa bw’amahoro bahawe impanuro mbere yo guhaguruka.

Abapolisi 160 boherejwe mu butumwa bw’amahoro bahawe impanuro mbere yo guhaguruka.

sam
Last updated: May 9, 2025 6:40 am
sam
Share
SHARE

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagize itsinda RWAFPU2-10 bahagurutse i Kigali berekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).

Basimbuye bagenzi babo bari bamaze umwaka muri ubwo butumwa bageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 8 Gicurasi 2025, bagize itsinda RWAFPU2-9 ryari riyobowe na SSP Boniface Kagenza wari Umuyobozi wungirije w’itsinda.

Bakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe na CP Yahya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, wabahaye ikaze abashimira n’akazi keza bakoze kinyamwuga.

CP Kamunuga yababwiye ko bavuye mu kazi kamwe ariko ko baje mu kandi, mu gihe cy’umwaka bamaze hari ibyahindutse, abasaba gukomeza kugendana n’igihe bafatanya na bagenzi babo mu kurushaho kuvugurura imikorere barangwa na disipulini n’ubunyamwuga.

SSP Kagenza yavuze ko uretse akazi kajyanye no gucunga umutekano, mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa bakoze n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere.

Yashimangiye ko ubushake no gukorera hamwe nk’ikipe ari bimwe mu byabafashije gusohoza neza inshingano zabo mu butumwa bw’amahoro kandi ko biteguye gukomeza akazi batanga umusanzu mu gucungira abaturarwanda umutekano nk’uko bisanzwe na nyuma yo kugaruka mu gihugu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

Bishop Gafaranga yagejejwe imbere y’urukiko

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina,…

Rubavu: Polisi yafashe ibilo 500 by’ifumbire mvaruganda yari igiye kugurishwa mu buryo bwa magendu mu gihugu cy’abaturanyi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu,…

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

1 Min Read
Mu Rwanda

Nyabihu: Abashumba batemanye umwe ahasiga ubuzima

1 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya Kabiri cy’Abanyarwanda barenga 790 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR

2 Min Read
Mu Rwanda

Nyarugenge: Batawe muri yombi bazira kwiba imikufi mu imurikagurisha

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?