Umunyamerika w’imyaka 69, Robert Francis Prevost niwe watorewe kuba umushumba mushya Kiliziya Gatolika ku Isi nyuma yo gutora inshuro eshatu hasohoka umwotsi w’umukara ugaragaza ko nta papa ubonetse.
Papa mushya watowe yahisemo kwiyita , Papa Leo XIV asimbuye Papa Francis uherutse kwitaba Imana.
Mu ijambo rye ryambere yagejeje ku abakirisitu gatolika papa Leo XIV, yashimye cyane imiyoborere myiza yaranze Papa Francis asimbuye, asaba abakirisitu Gatolika kunga ubumwe no kurangwa n’urukundo.
Yagize ati:“ Nanjye ndabifuriza ko indamukanyo y’amahoro yakwinjira mu mitima yanyu, ikagera mu miryango yanyu n’abantu bose aho bari n’Isi yose. Mugire amahoro.”
Yakomeje ati “Turi intumwa z’Imana, Imana itugenda imbere kandi Isi ikeneye urumuri rwayo, ikiremwamuntu gikeneye kirisitu nk’ikiraro kiduhuza n’Imana n’urukundo rwayo. Mudufashe, dufashanye twubake ibiraro binyuze mu biganiro kandi twese dushobora kubaho mu mahoro.”
Uyu Mushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yabwiye abakirisitu ko ari kumwe na bo, kuko ari umukirisitu mu bandi nubwo bamugize umushumba kandi yiyemeza kuzakorana na buri wese.
Yahamije ko azakomeza guha ikaze buri wese umugana kandi ko ibiganiro n’urukundo bikwiye gukomeza kuba ku isonga.
Yashimangiye ko kiliziya ikwiye guhora igirira impuhwe kandi ikita ku bababaye.
Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi 2025.