BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Rubavu: umugabo yasanzwe muri Lodge yashizemo umwuka

Rubavu: umugabo yasanzwe muri Lodge yashizemo umwuka

sam
Last updated: May 8, 2025 7:34 am
sam
Share
SHARE

Umugabo w’imyaka 47 wo mu karere ka Rwamagana yasanzwe mu nzu icumbikira abantu izwi nka Titanic Guest House and Lodge yapfuye, nyuma yo kumara iminsi 2 atarongera kugaragara hanze.

Iyi Lodge iherereye mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, Akagari ka Bugoyi ho mu Mudugudu w’Isangano.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo witwa Mpongo Dieudonné yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Gicurasi 2025, mu masaha ashyira saa 15h30’.

Umuyobozi w’iyi Logde avuga ko Mpongo yayigezemo tariki 30 Mata 2025, ariko kuva tariki 5 Gicurasi 2025 batongeye kumubona, uyu munsi bakaba ari bwo bagerageje gufungura urugi basanga ari umurambo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yahamije ay’amakuru y’urupfu rwa Mpongo avuga ko yari amaze iminsi ibiri abayikoramo batazi amakuru ye.

Ati “Ni byo koko uwo mugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye, kandi amakuru y’ibanze yagaragaje ko yari ayimazemo iminsi, aho kuva tariki 5 ari bwo abahakorera bamuherukaga ariko uyu munsi bafata urundi rufunguzo ngo bakingure barebe ko yagiye atwaye urundi bagasanga yarapfuye. Tubifata nk’uburangare kuba umuntu yamara iyi minsi ibiri umucumbikiye utazi amakuru ye. Ari na yo mpamvu iperereza rigikomeje kucyateye uru rupfu.”

Umurambo wa Mpongo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi, mu gihe iperereza ku cyateye uru rupfu rigikomeje.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyabihu: Abashumba batemanye umwe ahasiga ubuzima

1 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya Kabiri cy’Abanyarwanda barenga 790 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR

2 Min Read
Mu Rwanda

Nyarugenge: Batawe muri yombi bazira kwiba imikufi mu imurikagurisha

2 Min Read
Mu Rwanda

Muri Bugesera Umugabo yapfiriye ku Kagali

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?