Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwataye muri yombi Habiyarembye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga akurikiranyeho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi w’uru rwego , Dr Murangira B Thierry avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025.
Bishop Gafaranga yamenyekanye cyane mu 2023 ubwo yavugwagaho kwishyura abasaza ngo bamusabire umugeni. Ni ubukwe butavuzweho rumwe mu itangazamakuru by’umwihariko iritangazamakuru ajyanye n’iyobokamana.
Yanamenyekanye kandi ubwo yashishikarizaga abantu kuyoboka Tom Transfers yagurishaga imodoka.
Icyakoze ntiyahiriwe kuko mu modoka zirenga ebyiri yari afite muri Tom Transfers, imwe yari imwanditseho itamwanditseho yayambuwe mu mukwabo wabaye wo kwambura imodoka abo zitanditseho.
Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje.”