BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 25, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron

sam
Last updated: May 7, 2025 12:43 pm
sam
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 7 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yabonanye na mugenzi we w’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron .

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro byatangaje ko ibiganiro by’aba bombi  byibanze ku bibazo byugarije isi ndetse no ku bufatanye butanga umusaruro hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa.

Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa muri Nyakanga umwaka ushize,  ubwo yitabiraga ibirori byo gutangiza imikino ya Olempike yaberaga muri icyo gihugu.

Ni nyuma yaho nabwo muri Mutarama 2024 yari i Paris ubwo yitabiraga inama yigaga ku  gukora inkingo ndetse no guhanga udushya.

Kuri ubu umubano w’ubufaransa wifashe neza ndetse iki gihugu kiyongereye mu bihugu biri mu gukora ibishoboka byose ngo ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo  n’umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda bijye mu buryo.

Ubufaransa ni kimwe mu bihugu byagaragaye ubwo kuwa 30 Mata uyu mwaka abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriraga i Doha muri Qatar mu biganiro bitegura amasezerano y’amahoro ateganyijwe hagati y’impande zombi.

Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, uhagarariye Togo, ndetse na Qatar yabiteguye.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AS Kigali yungutse umutoza mushya

Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwamaze kumvikana n’umutoza mushya w’abanyezamu, Dukuze Djuma watozaga…

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Muhizi Anatole wigeze kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame cyagarukaga ku mutungo…

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

Yanga SC iri guteganya gukina na Rayon Sports FC mu mukino wa…

Iby’ingenzi wamenya kuri minisitiri w’intebe mushya

Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe, wari usanzwe ari Visi…

Abapolisi 178 basoje amahugurwa ku kurinda ituze no guhangana n’ibihungabanya umutekano mu mijyi

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, abapolisi 178 basoje amahugurwa ajyanye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Dr. Justin Nsengiyumva yagize minisitiri w’intebe

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Loni yashyimye RDC na M23 basinye amasezerano aganisha ku mahoro

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?