Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare batatu bari mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, bishwe baguye mu gico batezwe, abandi batandatu bagakomereka.
RDF itangaza ko iki gico bagitegewe, mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa riri mu Karere ka Macomia ku wa 3 Gicurasi 2025.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yameje iby’aya makuru agira ati “Ni byo, byabaye ku wa 3 Gicurasi mu ishyamba rya Katupa. Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira. Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”
Iri shyamba ry’inzitane ryabereyemo iyi mirwano ikomeye, ni ryo ryahungiyemo ibyihebe nyuma yo gukubitwa incuro n’abasirikare b’u Rwanda mu bitero babigabyeho aho byari byarafashe bugwate abaturage bagera muri 600.
Urupfu rw’abasirikare b’u Rwanda rubaye mu gihe u Rwanda ruri mu bikorwa byo gutoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bagire ubushobozi bwo kubasha kurinda igihugu mu gihe zizaba zishoje ubu butumwa.
Hashize iminsi Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo guhiga umwanzi mu bice bya Mucojo, byagenzurwaga na SADC.
Kuva u Rwanda rwakohereza Ingabo muri Mozambique kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah, abari abayobozi babyo benshi barishwe. Mu mpera za 2023, amakuru avuga ko ibitero by’Ingabo z’u Rwanda byasize ibyihebe bikuru birindwi byishwe.