Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri muri Village Urugwiro, yakiriye Umuyobozi wa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, ku Isi, Mirjana Spoljaric Egger ndetse n’umuyobozi w’uyu muryango muri Afurika, Patrick Youssef n’intumwa bari kumwe.
Ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa bya Croix Rouge mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu Rwanda, Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge washinzwe mu 1962 nk’umuryango utabara imbabare ufite intego yo gukumira no kugabanya imibabaro y’abantu.
ICRC yashingiwe mu Busuwisi mu 1863, ni umuryango utabara imbabare ufasha inzego za Leta hakurikijwe Amasezerano y’i Geneve, aho ibikorwa byayo byose biba bigomba gukorwa nta kubogama kandi nta vangura rishingiye ku bwenegihugu, ubwoko, igitsina, icyiciro, idini, ibitekerezo bya politiki, n’ibindi.
Uyu muryango ufasha mu bikorwa by’ubutabazi mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, mu gihe cy’amakimbirane, ibiza n’ihungabana, mu buvuzi, gutanga ubujyanama bw’ihungabana no gutabara byihutirwa.