Inzego z’umutekano ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025 zasanze umuturage wo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge mu Kagari k’Akagarama witwa Nkundumukiza Fiston amaze iminsi ibiri mu rugo rwe yarahafungiye mugenzi we witwa Niyibizi Célestin amuziza ibihumbi 570 Frw yari amurimo.
Nkundumukiza Fiston w’imyaka 30 yari yarafungiwe iwe uwitwa Niyibizi Célestin w’imyaka 49 ukomoka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego.
Nkundumukiza asobanura ko ayo mafaranga yishyuza Niyibizi yayamwibiye mu Mujyi wa Kigali ubwo yamucururizaga inka kuko bari basanzwe bakorana. Kuva ubwo yahise amubura maze tariki ya 3 Gicurasi ajya kumushakisha iwabo mu Murenge wa Ndego amuzana kuri moto ahitamo kumufunga, akaba yari yaramubwiye ko azamufungura ari uko amwishyuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko amakuru yamenyekanye uwo mugabo wafunze mugenzi we adahari, asaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bitemewe.
Ati “Ntabwo abaturage bafite uburenganzira bwo kwihanira kuko dufite inzego zishinzwe kubakemurira ibibazo, rero bagomba kuzigana zikabarenganura. Bakwiriye kugana RIB bagatanga ibimenyetso akaba ari nayo ibikurikirana.’’
Uwihaniye yahise atoroka, uwafunzwe asabwa kujya gutanga ikirego kuri RIB. Ubuyobozi bwagiriye abaturage inama yo kutihanira.