BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Ntazinda wari Meya wa Nyanza agiye kugezwa imbere y’urukiko

Ntazinda wari Meya wa Nyanza agiye kugezwa imbere y’urukiko

sam
Last updated: May 6, 2025 6:17 am
sam
Share
SHARE

Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza agatabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’amasaha make akuwe ku nshingano ze, agiye kugezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ariko ntiharamenyekana ibyo aregwa.

Urubanza rwe ruteganyijwe kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025, saa tatu za mu gitondo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Ubushinjacyaha buzaba busobanurira Urukiko impamvu zo kumugeza imbere y’ubutabera n’impamvu zikomeye zituma bumukekaho gukora ibyaha.

Ku rundi ruhande Ntazinda Erasme na we azaba yisobanura kuri ibyo agaragaza ukuri kwe gushingiye ku bimenyetso ndetse anagaragaze n’ibyifuzo bye.

Nubwo hataramenyekana icyo akurikiranyweho, Ntazinda yatawe muri yombi nyuma y’icyemezo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora ako Akarere.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, Mukagatare Judith, yatangaje ko ihagarikwa rya Ntazinda rishingiye ku myitwarire mibi yagiye imuranga nubwo atasobanuye iyo ari yo.

Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

 U Bufaransa bwahagaritse iperereza bwakoraga kuri Agathe Kanziga

4 Min Read
Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabiye Fatakumavuta guhanishwaa igifungo cy’imyaka icyenda

2 Min Read
Ubutabera

DRC: Umusirikare warasiye mu rusengero abantu batatu  barimo ‘umwana w’amezi 4’ yagejejwe imbere y’ubutabera.

2 Min Read
Ubutabera

Umugabo akurikiranweho kwica umwana we w’imyaka 11

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?