BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Kenya : Batatu batawe muri yombi bakekwaho guterera urukweto perezida Ruto mu ruhame

Kenya : Batatu batawe muri yombi bakekwaho guterera urukweto perezida Ruto mu ruhame

sam
Last updated: May 5, 2025 12:39 pm
sam
Share
SHARE

Muri Kenya, Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto, mu gihe yarimo ageza imbwirwaruhame ku baturage b’ahitwa i Kehancha, ku Cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025.

Umwe muri abo bashinzwe umutekano wasabye ko amazina ye adatangazwa, kubera uburemere bw’iyo dosiye akurikiranye, yemeje ko iperereza rikomeje kugira ngo niba hari n’abandi bafite aho bahuriye n’icyo gikorwa kigayitse, cyo guhungabanya umutekano w’Umukuru w’igihugu nabo bafatwe.

Yongeyeho ko icyo gikorwa hagendewe ku byavuye mu iperereza ry’ibanze, gishobora kuba cyakozwe n’abafana b’Abadepite babiri batavuga rumwe na Perezida Ruto, bakomoka aho Perezida yari yasuye, bityo kikaba cyarapanzwe na mbere y’uko urwo ruzinduko rwa Perezida Ruto muri ako gace ruba.

Yagize ati “Turi hafi guta muri yombi ukekwaho kuba nyirabayazana mukuru, bivugwa ko ari we wateguye umugambi wose”.

Perezida Ruto watewe urukweto yari muri Kawunti ya Migori, arimo asobanurira abaturage ibijyanye na gahunda zitandukanye za Guverinoma ye, hanyuma umuntu utarahise amenyekana, wari mu baturage barimo bumva ijambo rya Perezida, amutera urukweto, agamije kurumutera mu isura cyangwa se ku mutwe, ariko ku bw’amahirwe, Perezida Ruto ashobora kwikingira arutangirisha ukuboko ntirwamugera mu maso.

Icyo gikorwa kikimara kuba, Perezida Ruto yabaye nk’uhagarika imbwirwaruhame ye mu kanya gato, ariko nyuma arayikomeza.

Icyo gikorwa kidasanzwe kandi cyo kwibasira Perezida Ruto, cyabaye mu gihe abantu batandukanye batavuga rumwe na we, bakomeje kunenga imikorere ya Guverinoma ye, ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yasezeranyije abaturage, nyuma yo kugera ku butegetsi, kandi mu gihe cyo kwiyamamaza hari ibyo yari yemereye abaturage ko azabikora nibamutora.

Nyuma y’imyigaragarambyo yo mu 2024, yakozwe ahanini n’urubyiruko rwo muri Kenya, rwamagana ubutegetsi bwa Perezida Ruto, ruvuga ko butashoboye gukemura ikibazo cy’ubuzima aho muri Kenya, Perezida Ruto yahinduye Guverinoma ye, ashyiraho inshya, yongeramo Abaminisitiri baturuka mu ishyaka rikomeye mu yatavuga rumwe na we rya ODM riyobowe na Raila Odinga, hagamijwe kugabanya igitutu cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (ISCA).

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Amerika yashyikirije u Rwanda na DRC umushinga w’amasezerano y’amahoro

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum muri Côte d’Ivoire

2 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?