BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kuvuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye

Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kuvuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye

sam
Last updated: May 1, 2025 7:59 am
sam
Share
SHARE

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kuvuga ko afite ibimenyetso byerekana ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye , rwifashishije abantu rucumbikiye bagize uruhare muri Coup d’État yageragejwe mu 2015.

Kimwe n’amagambo aherutse gutangariza kuri BBC mu kwezi gushize avuga ko afite gihamya ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u  Burundi ndetse  nirushima gutera i Bujumbura runyuze muri Congo, nawe azatera i Kigali aciye mu Kirundo.”

Kuri ubu yongeye kuvugira amagambo asa nk’ayo ubwo yari mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24.

Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba agifite amakuru y’uko u Rwanda ruteganya gushoza intambara ku gihugu cye, yagize

ati: “Mbere na mbere dufite amakuru, tuzi uwo mugambi, ikindi hari ibimenyetso. Ibimenyetso dufite mbere na mbere ni uko bacumbikiye abagize uruhare muri coup d’etat yo muri 2015 bafite umugambi wo gutera u Burundi.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi bikorwa n’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC bigizwemo uruhare na Amerika n’ubuhuza bwa Qatar, buri wese azi ikibazo gihari kandi ko hari icyizere ko amahoro ashobora kuboneka.

Ati “Bitari ibyo, ubu ibintu bimeze nabi.”

Ibi perezida ashinja u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma rukavuga ko ahubwo u Burundi aribwo bufite umugambi mubisha wo kurutera

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko  u Burundi aribwo bufite umugambi wo gutera u Rwanda ndetse ko byanarenze kuba mu mvugo, bikanatangira kugeragezwa.

U Burundi busanzwe bukorana  na RDC, ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi 1994 , aba bombi bahuriye ku mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nubwo perezida Ndayishimiye atangaza ibi , hashize igihe u Rwanda na DRC bahurira mu biganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi i Doha muri Qatar

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (ISCA).

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Amerika yashyikirije u Rwanda na DRC umushinga w’amasezerano y’amahoro

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum muri Côte d’Ivoire

2 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?