BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jun 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Nyanza: Yabonye ‘grenade’ mu murima ayitahana murugo ayitiranya n’iteke

Nyanza: Yabonye ‘grenade’ mu murima ayitahana murugo ayitiranya n’iteke

sam
Last updated: March 31, 2025 10:43 am
sam
Share
SHARE

Habinshuti Euraste wo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi, yabonye grenade mu murima ayitiranya n’iteke, abwirwa ko ari igisasu cyo mu bwoko bwa ‘grenade’ agitahanye iwe mu rugo.

Uyu mugabo w’imyaka 61 wo mu Kagari ka Rurangazi, Umudugudu wa Kigarama, yari mu murima ahinga ku wa 28 Werurwe 2025, abona grenade agira ngo ni iteke, aniyemeza kuyitahana mu rugo.

Ari mu nzira ataha, yahuye n’umugabo w’inkeragutabara amubwira ko icyo atahanye ari igisasu cyo mu bwoko bwa ‘grenade’, amusaba kukizibukira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye IGIHE ko iyo grenade bakiyibona, inzego z’umutekano zahise zibimenyeshwa.

Ati “Yageze mu nzira, ahura n’umuntu w’inkeragutabara wahoze mu gisirikare, amubwira ko ari grenade, ahita ayishyira hasi, maze bahita batumenyesha, duhamagara abasirikare bajya kuyitegura.”

Meya Ntazinda yavuze ko iyo grenade bigaragara ko yari ishaje cyane, abihuza n’uko agace ka Nyagisozi kahoze mu gice cya ‘Zone Turquoise’ yari muri Perefegitura ya Gikongoro.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila

Ihuriro rya politiki n’ingabo rya AFC/M23 ryatangaje ko ryagiranye ibiganiro byubaka na…

Namibia: Intare yishe mukerarugendo agiye ku bwiherero

Mu gihe yari mu biruhuko mu nkambi y’ubukerarugendo muri Namibia, umukerarugendo w’imyaka…

AFC/M23 yamaganye Leta ya Kinshasa isoresha ibicuruzwa biva i Goma nk’ibituruka mu mahanga

Ihuriro AFC/M23 ryashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutandukanya ubutaka…

Loni iratabariza abaturage ba Gaza bugarijwe n’inzara 100%

Umuryango w’Abibumbye Loni uratanga impuruza ko abaturage ba Gaza 100% bugarijwe n’inzara…

Nangaa yahishuye abagize uruhare mu kwibira Tshisekedi amajwi

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yahishuye ko umuryango mpuzamahanga wagize uruhare mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Amnesty International yashinjije AFC / M23 ibyaha by’intambara bikorerwa  abasivili mu burasirazuba bwa DRC

2 Min Read
Umutekano

Afurika y’Epfo yahakanye amakuru y’uko u Rwanda ruzambura abasirikare bayo intwaro bwite

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatabarije Abanyamurenge bakomeje gukorerwa jenoside

2 Min Read
Umutekano

DRC:  Umushahara w’abasirikare ba FARDC bari ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo waranyerejwe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?