BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jun 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > FADRC na Wazalendo bagabye ibitero kuri M23 i Walikale

FADRC na Wazalendo bagabye ibitero kuri M23 i Walikale

sam
Last updated: March 31, 2025 10:06 am
sam
Share
SHARE

Amakuru aturuka i Walikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagabye ibitero ku birindiro by’abarwanyi ba M23 i Kakuku mu birometero 6 uvuye hagati ya Walikale na Mubi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko uku guhangana kumvikanyemo imbunda nini n’into kwatangiye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe, ku gera kuri uyu wa mbere.

Aya makuru avuga ko M23 yirwanyeho kugeza aho aba barwanyi ba Wazalendo basubiye mu gace kataramenyekana.

Iyi mirwano ibaye mu gihe impande zombi zari zariyemeje agahenge ariko M23 ikaza gushinja FARDC ko yarenze ku masezerano ari nayo mpamvu nayo itakuye abasirikare bayo muri aka gace nk’uko yari yabitangaje.

Intambara muri Walikale ikomeje mu gihe intumwa za M23 mu cyumweru gishize byatangajwe ko zageze muri Qatar zigahurirayo n’iza Congo mu rwego rw’ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila

Ihuriro rya politiki n’ingabo rya AFC/M23 ryatangaje ko ryagiranye ibiganiro byubaka na…

Namibia: Intare yishe mukerarugendo agiye ku bwiherero

Mu gihe yari mu biruhuko mu nkambi y’ubukerarugendo muri Namibia, umukerarugendo w’imyaka…

AFC/M23 yamaganye Leta ya Kinshasa isoresha ibicuruzwa biva i Goma nk’ibituruka mu mahanga

Ihuriro AFC/M23 ryashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutandukanya ubutaka…

Loni iratabariza abaturage ba Gaza bugarijwe n’inzara 100%

Umuryango w’Abibumbye Loni uratanga impuruza ko abaturage ba Gaza 100% bugarijwe n’inzara…

Nangaa yahishuye abagize uruhare mu kwibira Tshisekedi amajwi

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yahishuye ko umuryango mpuzamahanga wagize uruhare mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Amnesty International yashinjije AFC / M23 ibyaha by’intambara bikorerwa  abasivili mu burasirazuba bwa DRC

2 Min Read
Umutekano

Afurika y’Epfo yahakanye amakuru y’uko u Rwanda ruzambura abasirikare bayo intwaro bwite

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatabarije Abanyamurenge bakomeje gukorerwa jenoside

2 Min Read
Umutekano

DRC:  Umushahara w’abasirikare ba FARDC bari ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo waranyerejwe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?