BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > RIB yafunze umusore ukekwaho kwica mugenzi we bapfuye 300 Frw

RIB yafunze umusore ukekwaho kwica mugenzi we bapfuye 300 Frw

sam
Last updated: March 29, 2025 2:07 pm
sam
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga bwashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) umusore w’imyaka 27 ukekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 19 bapfuye amafaranga 300 Frw.

300 Frw.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gisoro, Akagari ka Nyamirambo. Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’umurenge avuga ko aba basore bari kunywera inzoga hamwe, maze umwe abura 200 Frw yo kwishyura, agurizwa na nyina w’uwahise yitaba Imana 500 Frw. Kuri ayo mafaranga yagurijwa hasagutseho 300 Frw aho mugenzi we yasabye ko bayigabana, undi arabyanga, bitera amakimbirane yaje kuvamo urugomo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Rongi, Ndayisenga Placide yagize ati “Muri rusange bapfuye 300 Frw nayo atari ayabo. Umwe yashatse kugurira undi icupa, asanga ari kuburaho 200 Frw ahitamo kuguza mama w’uwapfuye, na we amuha 500 Frw.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Rongi, Ndayisenga Placide, yavuze ko nyuma y’imirwano, bombi bajyanywe kwa muganga, aho umwe yahise yitaba Imana. Uregwa, umaze kumenya ko mugenzi we apfuye, yahise atoroka ariko aza gufatwa ashyikirizwa RIB.

Abaturage bari aho bavuga ko ubusinzi ari imwe mu mpamvu yatumye aya makimbirane akura bikagera ku rupfu. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi bwaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ubusinzi no gukemura amakimbirane mu mahoro.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

 U Bufaransa bwahagaritse iperereza bwakoraga kuri Agathe Kanziga

4 Min Read
Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabiye Fatakumavuta guhanishwaa igifungo cy’imyaka icyenda

2 Min Read
Ubutabera

DRC: Umusirikare warasiye mu rusengero abantu batatu  barimo ‘umwana w’amezi 4’ yagejejwe imbere y’ubutabera.

2 Min Read
Ubutabera

Umugabo akurikiranweho kwica umwana we w’imyaka 11

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?