Ku wa Gatatu, Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (RWANBATT-2), zambitswe imidari y’ishimwe ku bw’ubunyamwuga, ubwitange n’ikinyabupfura biziranga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Muri uyu muhango Guverinoma y’u Rwanda yashimiwe uruhare idahwema kugira mu bikorwa bitandukanye by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.
Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bwa UN muri Sudani y’Epfo, Lt. Gen. Mohan Subramanian, mu muhango wo kwambika Ingabo z’u Rwanda imidali yashimye imyitwarire n’ubwitange by’Ingabo z’u Rwanda ndetse ashimangira uruhare rwazo mu kubungabunga amahoro.
Yashimiye kandi RWANBATT-2 kubera igikorwa cy’ubutwari bakoze cyo gutabara abakozi ba UN baguye mu gico cy’inyeshyamba zitwa White Army, mu Ntara ya Nassir.
Brig. Gen Louis Kanobayire, uhagarariye ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa UNMISS ushinzwe ibikorwa, yagaragaje ko RWANBATT-2 yageze ku ntego zayo mu bikorwa byo kwimakaza amahoro n’umutekano.
Muri ibyo bikorwa harimo gukora amarondo ku bufatanye n’inzego z’umutekano za Sudani y’Epfo, gukurikirana uko uburenganzira bwa muntu bwubhahirizwa, n’ubutasi mu gukusanya amakuru yo agamije kurinda abaturage.
Yashimangiye ko ibyagezweho na RWANBATT-2 byaturutse ku bufatanye bw’abarebwa n’inshingano bose. Umuyobozi wa RWANBATT-2, Lt Col.
Charles Rutagisha, yashimangiye ko imidali bambitswe ifasha Ingabo kuzamura imyitwarire n’ishyaka mu basirikare bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye.
Yashimiye kandi ubuyobozi bwa UNMISS, Guverinoma ya Sudani y’Epfo, hamwe n’Ingabo zose z’ibindi bihugu zabashyigikiye mu gusohoza inshingano zabo.