Leta zunze ubumwe za Amerika zasabye Sudan y’epfo ko Riek Machar watawe muri yombi afungurwa mu maguru mashya hirindwa intambara yakongera kwaduka muri icyo gihugu.
Umwuka ukomeje kuba mubi mu gihugu nyuma y’uko inzego z’umutekano za Sudani y’epfo zitaye muri yombi Visi-Perezida wa mbere w’iki gihugu, Riek Machar.
Ibi byatumye umuryango w’Abibumbye utanga umuburo ko muri iki gihugu gishobora gusubira mu ntambara ikomeye.
Pal Mai Deng, umuvugizi w’ishyaka SPLM-IO rya Riek Machar, yatangaje ko Riek Machar yafungiwe iwe mu rugo i Juba kuva mu ijoro ryo ku wa gatatu.
Gufungwa kwe kwaba gusobanuye kuzamuka kw’amakimbirane amaze iminsi muri iki gihugu hagati ya Perezida Salva Kiir n’uruhande rutavuga rumwe na we.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko abategetsi b’iki gihugu barimo gusatira kwinjira mu ntambara yeruye cyangwa kugarura igihugu mu mahoro na demokarasi kimwe muri ibyo.
Wasabye impande zose kwifata no gushyigikira amasezerano y’amahoro yemeranyijwe mu 2018.
Hagati muri uku kwezi kwa Werurwe, Machar yavuze ko amaze imyaka 7 afungiwe iwe mu rugo ariko ngo benshi bashobora kuba batabizi, agahamya ko ariwe visi perezida wa mbere ku isi umaze imyaka irindwi afungiye mu rugo kandi n’ubu bikaba bigikomeje.