Oda Gasinzingwa, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora NEC yongeye guhabwa kuyobora Uyu mwanya aho yungirijwe na Habimana Kizito wagizwe Visi Perezida w’iyi Komisiyo.
Ni mu byemezo cy’inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 26 Werurwe 2025, iyobowe na perezida Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.
Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yagize Col Pacifique Kabanda wari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, umunyamabanga mukuru wa RIB asimbuye Col (Rtd) Jeanot Ruhunga wari umaze imyaka irindwi kuri izi nshingano.
Mu bandi bashyizwe mu myanya, harimo Jeanne Umuhire wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), asimbura Noella Bigirimana uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyi nama y’Abaminisitiri yashyizeho abagize Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, barimo Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wayo, inshingano yari anasanzweho, akaba yungirijwe na Kizito Habimana wagizwe Visi Perezida.
Muri iyi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi, hashyizweho Abakomiseri, barindwi, ari bo Fortunee Nyiramadirira, Nicole Mutimukeye, Carine Umwali, Jean Bosco Mutijima, Faustin Semanywa, Francoise Kabanda Uwera, na Judith Mbabazi.
Hashyizweho kandi Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, ari we Nassi Agaba Bisengo.