BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Oda Gasinzingwa yongeye kugirwa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC.

Oda Gasinzingwa yongeye kugirwa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC.

sam
Last updated: March 27, 2025 6:16 am
sam
Share
SHARE

Oda Gasinzingwa, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora NEC yongeye guhabwa kuyobora Uyu mwanya aho yungirijwe na Habimana Kizito wagizwe Visi Perezida w’iyi Komisiyo.

Ni mu byemezo cy’inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 26 Werurwe 2025, iyobowe na perezida Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.

Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yagize Col Pacifique Kabanda wari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, umunyamabanga mukuru wa RIB asimbuye Col (Rtd) Jeanot Ruhunga wari umaze imyaka irindwi kuri izi nshingano.

Mu bandi bashyizwe mu myanya, harimo Jeanne Umuhire wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), asimbura Noella Bigirimana uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi nama y’Abaminisitiri yashyizeho abagize Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, barimo Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wayo, inshingano yari anasanzweho, akaba yungirijwe na Kizito Habimana wagizwe Visi Perezida.

Muri iyi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi, hashyizweho Abakomiseri, barindwi, ari bo Fortunee Nyiramadirira, Nicole Mutimukeye, Carine Umwali, Jean Bosco Mutijima, Faustin Semanywa, Francoise Kabanda Uwera, na Judith Mbabazi.

Hashyizweho kandi Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, ari we Nassi Agaba Bisengo.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (ISCA).

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Amerika yashyikirije u Rwanda na DRC umushinga w’amasezerano y’amahoro

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum muri Côte d’Ivoire

2 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?