BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Uburusiya na Ukraine bemeranyije ku gahenge ko mu nyanja y’umukara

Uburusiya na Ukraine bemeranyije ku gahenge ko mu nyanja y’umukara

sam
Last updated: March 26, 2025 6:44 am
sam
Share
SHARE

Uburusiya na Ukraine bemeranyije ku gahenge ko mu mazi magari y’inyanja y’umukara (Mer Noire/Black Sea), mu yandi masezerano bagiranye n’Amerika, nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro by’amahoro muri Arabia Saoudite.

Mu matangazo amenyesha ayo masezerano, Amerika yavuze ko impande zose zizakomeza gukora ibikorwa biganisha ku “mahoro arambye”, yatuma hongera gufungurwa inzira y’ingenzi y’ubucuruzi.

Ibiro bya perezida w’Amerika (White House) byavuze ko baniyemeje “gushyiraho ingamba” zo gushyira mu ngiro ibyari byaremeranyijwe mbere byo kureka kugaba ibitero ku bikorwa-remezo by’amashanyarazi by’impande zombi.

Ariko Uburusiya bwavuze ko agahenge ko mu nyanja kazashyirwa mu ngiro gusa nyuma yuko ibihano bimwe bwafatiwe ku bucuruzi bw’ibiribwa n’ifumbire bikuweho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko ayo masezerano yo guhagarika ibitero mu nyanja y’umukara ari intambwe yerekeza mu cyerekezo cyiza.

Yagize ati: “Haracyari kare cyane kuvuga ko [aka gahenge] kazakunda [kazakora], ariko izi zari inama zikwiriye , ibyemezo bikwiriye, intambwe zikwiriye.”

Yongeyeho ati: “Nyuma y’ibi nta muntu n’umwe ushobora gushinja Ukraine kuterekeza ku mahoro arambye.” Ni nyuma yuko mbere Perezida w’Amerika Donald Trump yari yamushinje gutambamira amasezerano y’amahoro.

Itangazo ry’Amerika ku biganiro hagati y’Amerika n’Uburusiya rivuga ko Amerika izafasha “mu gusubizaho gutuma Uburusiya bugera ku isoko mpuzamahanga ryoherezwamo umusaruro w’ubuhinzi n’ifumbire”.

Amasezerano yabayeho mbere yo gutuma amato y’ubucuruzi ahabwa inzira itekanye yo kunyuramo mu nyanja y’umukara yagezweho mu mwaka wa 2022, nyuma yuko Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare y’uwo mwaka.

Ukraine n’Uburusiya byohereza ibinyampeke byinshi mu mahanga, ndetse ibiciro byabyo byari byatumbagiye nyuma yuko intambara itangiye.

Ayo yari yiswe “amasezerano y’ibinyampeke yo mu nyanja y’umukara” yari yashyizweho kugira ngo atume amato atwaye imizigo agenda mu mutekano mu kujya no kuva muri Ukraine, atagabweho ibitero n’Uburusiya.

Ayo masezerano yoroheje itwarwa ry’ibinyampeke, amavuta y’ibihwagari n’ibindi bicuruzwa bicyenerwa mu gutuma ibiribwa biboneka, nk’ifumbire, binyujijwe mu nyanja y’umukara.

Mbere, ayo masezerano yari ateganyijwe kumara iminsi 120, ariko nyuma yuko yari yagiye yongererwa igihe inshuro nyinshi, Uburusiya bwayikuyemo muri Nyakanga (7) mu mwaka wa 2023, buvuga ko ibice by’ingenzi bigize ayo masezerano bitashyizwe mu ngiro.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

Bishop Gafaranga yagejejwe imbere y’urukiko

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina,…

Rubavu: Polisi yafashe ibilo 500 by’ifumbire mvaruganda yari igiye kugurishwa mu buryo bwa magendu mu gihugu cy’abaturanyi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu,…

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

1 Min Read
Amerika

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Biden yasanzwemo kanseri ya prostate

1 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
Amerika

“Amahoro azazana n’amasezerano ya miliyari z’amadorari” – Amerika

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?