BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > “Ndatekereza ko guverinoma ya Congo iri mu ntege nke “: Dr. Ronny Jackson

“Ndatekereza ko guverinoma ya Congo iri mu ntege nke “: Dr. Ronny Jackson

sam
Last updated: March 26, 2025 6:30 am
sam
Share
SHARE

Umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ubutasi n’ibikorwa byihariye by’igisirikare, akaba n’intumwa yihariye ya perezida Trump, Dr. Ronny Jackson, yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko ko leta ya Kinshasa idafite ubushobozi na buke bwo kugira ijambo ku bice M23 yafashe.

Ibi abitangaje nyuma y’uruzinduko yagiriye i Kinshasa, i Kampala, i Bujumbura n’i Kigali.

Dr. Ronny yatangaje ko M23 yaba ifashwa n’ U Rwanda cyangwa rutayifasha leta ya Kinshasa idashobora kuyikoma mu nkokora ngo ireke gufata ibice mu burasirazuba bwa DRC.

Ati: “Mu by’ukuri M23, yaba iri kumwe n’u Rwanda cyangwa bitari kumwe, muri iki gihe usanga mu karere nta wuyijyaho impaka. Bakora ibyo bashaka, kandi Ingabo za Congo ntizisubiza. Mu by’ukuri, bahunga M23 cyangwa rimwe na rimwe, bakarambika intwaro bakabiyungaho.”

Akomeza agira ati: ”Ndatekereza ko guverinoma ya Congo iri mu ntege nke.”

Uyu mudepite agaruka ku mpamvu muzi y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, yavuze ko impamvu M23 irwana ari uko “abenshi mu bagize M23 ntibafatwa nk’abaturage ba Congo.”

Ati: “Nemera ko nsobanukiwe neza ko hari abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC batemerwa nk’Abanyekongo, kandi bitewe ahari n’uko kariya gace kahoze ari ak’u Rwanda mbere y’uko imipaka ikatagurwa, hashize imyaka myinshi cyane. Gusa, muri Uganda hari igice kinini cyahoze ari icy’u Rwanda.
Ariko nyuma y’ikatwa ry’imipaka abatuye icyo gice babaye Abanya Uganda, ni ko bafatwa. Mu gihe muri RDC atari ko byagenze, kandi ntekereza ko uwo ari umwe mu mizi y’ikibazo.”

Yashimangiye ko M23 itazapfa gushyira hasi intwaro, agaragaza ko uyu mutwe ukwiye kwinjizwa mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugira abawugize “abanye-Congo barwanirira igihugu cyabo.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

Bishop Gafaranga yagejejwe imbere y’urukiko

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina,…

Rubavu: Polisi yafashe ibilo 500 by’ifumbire mvaruganda yari igiye kugurishwa mu buryo bwa magendu mu gihugu cy’abaturanyi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu,…

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

1 Min Read
Amerika

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Biden yasanzwemo kanseri ya prostate

1 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
Amerika

“Amahoro azazana n’amasezerano ya miliyari z’amadorari” – Amerika

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?