BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > U Rwanda rwongeye kugaragaza impungenge z’umutekano warwo

U Rwanda rwongeye kugaragaza impungenge z’umutekano warwo

sam
Last updated: March 25, 2025 7:35 am
sam
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye gushimangira ko u Rwanda rugifite impungenge z’umutekano warwo kubera intambara irimbanyije mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahamya ko izo mpungenge zigomba gukemuka.

Yabigarutseho  ubwo yari yitabiriye inama ihuriweho y’abakkuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC ku wa 24 Werurwe 2025 , hifashishijwe ikoranabuhanga yigaga ku kibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa RDC.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rukirajwe ishinga n’umutekano warwo kandi ko iki kibazo kizavanwaho no gukemura impamvu zigitera ziri mu bihugu birukikije birimo na DRC.

Ati ‘Iyo tuvuze ubusugire bw’ibihugu, tuba tuvuze ubwa buri gihugu. Ubusigire n’ubutavogerwa bya buri gihugu bigomba kubahirizwa.’

Yongeyeho ko “Iyo ushaka kurangiza intambara, uca akerengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ibyo gusa abaturage bawe bafite, ahubwo n’iby’abandi barimo n’iby’abaturanyi bawe baba bagizweho ingaruka n’ibyo bituruka iwawe”.

Perezida Kagame yashimangiye ko hari intambwe ikomeje guterwa mu gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke cyabaye agatereranzamba mu Burasirazuba bwa RDC, agaragaza icyizere cy’uko urugendo rw’amahoro rwatangijwe ku bufatanye bwa EAC na SADC ruzatuma buri wese atanga umusanzu mu kurandura ibibazo bihereye mu mizi yabyo.

Umukuru w’Igihugu yanagaragaje ko kugira ngo intambara yo muri Congo irangire, iki gihugu gikeneye guca akarengane, ariko nanone kikanakemura ibibazo bya Politiki bibangamiye abaturage bacyo ndetse n’abaturanyi.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda  642 bari impunzi muri Repubulika…

Vincent Murekezi yasabye amezi atatu yo gushaka umwunganira nyuma y’uko uwo yari afite yikuye mu rubanza

Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kuba…

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano…

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (ISCA).

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Amerika yashyikirije u Rwanda na DRC umushinga w’amasezerano y’amahoro

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum muri Côte d’Ivoire

2 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?