BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Trump yatanze igitekerezo cy’uko inganda z’amashanyarazi muri Ukraine zacungwa na Amerika.

Trump yatanze igitekerezo cy’uko inganda z’amashanyarazi muri Ukraine zacungwa na Amerika.

sam
Last updated: March 20, 2025 6:54 am
sam
Share
SHARE

Perezida w’Amerika Donald Trump yagiranye ikiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Zelensky cyamaze isaha, yashimye ko cyari cyiza cyane, nyuma y’umunsi avuganye kuri telefone na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Nyuma yaho, Zelensky yavuze ko yemeza ko “amahoro arambye ashobora kugerwaho uyu mwaka” biyobowe na Trump.

Ibiro bya perezida w’Amerika (White House) byavuze ko kuba Amerika ishobora kugenzura inganda z’ingufu za nikleyeri za Ukraine na byo byaganiriweho, nubwo nyuma yaho Zelensky yavuze ko ibi byavuzwe gusa ku ruganda rw’amashanyarazi rwa Zaporizhzhia rwigaruriwe n’Uburusiya.

Umwuka bigaragara ko wari mwiza wo muri icyo kiganiro utandukanye cyane n’uwaranze uruzinduko Zelensky yagiriye mu biro bya perezida w’Amerika mu kwezi gushize, ubwo abo bategetsi bombi – hamwe na Visi Perezida w’Amerika JD Vance – bashyamiranaga bikomeye.

Icyo kiganiro cy’ejo ku wa gatatu cyabaye inshuro ya mbere abo bagabo bombi bavuganye kuva haba iyo nama yabo yo mu biro bya perezida w’Amerika – nubwo kuva icyo gihe, amatsinda y’impande zombi yahuriye muri Arabia Saoudite akaganira ku cyifuzo cy’agahenge k’iminsi 30.

Nubwo gishyigikiwe na Ukraine n’Amerika, Putin yanze icyo cyifuzo cyo guhagarika intambara mu bice byose byo muri Ukraine ubwo yaganiraga kuri telefone na Perezida w’Amerika ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Muri icyo kiganiro cyo ku wa gatatu na Donald Trump, Zelensky yavuze ko yakwemera agahenge k’igice karimo guhagarika ibitero ku bikorwa-remezo by’ingufu z’amashanyarazi, ku nzira za gariyamoshi no ku byambu (ibivuko mu Kirundi) bya Ukraine, kashyirwaho mu buryo bwihuse – ariko Perezida wa Ukraine yaburiye ko igihugu cye cyakwihorera igihe Uburusiya bwaba burenze ku ngingo zaba zemeranyijweho mu gahenge.

Akomoza ku ndege nto z’intambara zitajyamo umupilote (‘drones’) no ku bisasu bya misile, yagize ati: “Ndabyumva ko igihe cyose tuzaba tutarumvikana (n’Uburusiya), igihe cyose hatarabaho inyandiko duhuriyeho no ku gahenge k’igice, ntekereza ko buri kintu cyose kizaguruka.”

Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko icyo kiganiro cyo kuri telefone cyari kigamije guhuza Ukraine n’Uburusiya “ku bijyanye n’ubusabe bwabyo n’ibyo bicyeneye”, yongeraho ko ibikorwa byo kugera ku gahenge birimo kuba.

Nyuma yaho, mu itangazo rivuga ku ngingo ku yindi mu buryo bwisumbuyeho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio yavuze ko Trump yemeye gufasha Ukraine kubona (kugira aho ikura) ubundi buryo bw’inyongera bw’ubwirinzi bwo mu kirere, by’umwihariko ubwo ikuye i Burayi.

Yavuze ko abo bayobozi bombi “bumvikanye gusangira amakuru bya hafi hagati y’abakozi babo ba gisirikare mu gihe uko ibintu bimeze ku rugamba birimo guhinduka”.

Zelensky yavuze ko ikiganiro yagiranye na Trump cyari “cyiza”, “nta cyo dukinganye [kidaca ku ruhande]”, ndetse gifite “ireme cyane”.

Yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ati: “Twemeza ko dufatanyije n’Amerika, dufatanyije na Perezida Trump, ndetse n’ubutegetsi bw’Amerika, amahoro arambye ashobora kugerwaho uyu mwaka.”

Mu kiganiro cyo mu buryo bwa videwo yagiranye n’abanyamakuru, Zelensky yavuze ko yemeza ko Putin atakwemera agahenge kuzuye mu gihe ingabo za Ukraine zikiri mu karere ka Kursk ko mu burengerazuba bw’Uburusiya, Ukraine yagabyeho igitero gitunguranye muri Kanama (8) mu mwaka ushize.

Zelensky na Putin bavuze ko bakwemera guhagarika ibitero ku bikorwa-remezo by’ingufu z’amashanyarazi. Ariko kuva babyemera, bombi bashinjanye gukomeza ibitero.

Trump yavuze ko ikiganiro cyo ku wa gatatu yagiranye na Zelensky cyamaze hafi isaha.

Yanditse kuri Truth Social ati: “Ikiganiro cyibanze ku kiganiro cy’ejo [ejo hashize ku wa kabiri] nagiranye na Perezida Putin mu rwego rwo guhuza Uburusiya na Ukraine ku bijyanye n’ubusabe bwabyo n’ibyo bicyeneye.”

Amatsinda ya tekinike ya Ukraine n’Amerika ubu yitezwe guhurira muri Arabia Saoudite mu minsi iri imbere.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

Bishop Gafaranga yagejejwe imbere y’urukiko

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina,…

Rubavu: Polisi yafashe ibilo 500 by’ifumbire mvaruganda yari igiye kugurishwa mu buryo bwa magendu mu gihugu cy’abaturanyi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu,…

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

1 Min Read
Amerika

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Biden yasanzwemo kanseri ya prostate

1 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
Amerika

“Amahoro azazana n’amasezerano ya miliyari z’amadorari” – Amerika

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?