BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Joseph DRC: Kabila yemeza ko urufunguzo rw’umuti w’ikibazo rufitwe na perezida Tshisekedi gusa

Joseph DRC: Kabila yemeza ko urufunguzo rw’umuti w’ikibazo rufitwe na perezida Tshisekedi gusa

sam
Last updated: March 19, 2025 7:31 am
sam
Share
SHARE

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yashimangiye ko perezida Felix Tshisekedi  ariwe kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bw’iki guhugu ndetse ari nawe muti wacyo.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo guhura na Thabo Mbeki, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025, wamutumiye ngo baganire ku muzi w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Kabila yagaragaje ko perezida Tshisekedi atagakwiye kwikoreza ikibazo cy’Abanyekongo u Rwanda.

Yagize ati “Niba ndi umunyantege nke, ikosa ni irya nde? Ese ni ikibazo cy’umuturanyi wanjye, umwanzi wanjye se, cyangwa ni ikosa ryanjye? Nubibonera Igisubizo urahita ubona igisubizo cy’ikibazo dufite. Congo ntikwiye gukomeza kuba wa mwana murizi mu Karere, ivuga uko idashoboye n’uko abandi ari abanyembaraga.”

Kabila ashimangira ko ubutumwa u Rwanda rudahwema kugaragaziza amahanga ko Guverinoma ya RDC ubwayo ari yo nyirabayazana w’ibibazo biri mu Burasirazuba, ko kubigereka ku Rwanda ari ugushaka urwitwazo no guhunga inshingano zo gushaka ibisubizo birambye binyuze mu gushaka ibisubizo bahereye mu mizi.

Kabila yavuze ko ibibazo bya RDC bikwiye gukemurwa gusa n’ibiganiro by’amahoro nk’uko byagenze mu myaka isaga 20 ishize ubwo ku wa 2 Mata 2002 hasinywaga amasezerano ya Sun City [muri Afurika y’Epfo] yashyize iherezo ku ntambara ya kabiri ya Congo, Leta yasinyanye n’imitwe yotwaje intwaro.

Yaze ati: “Tugomba kwibaza, si twe (DRC), ikibazo cyacu, twabikemura dute nk’Abanyekongo?”

Avuga ko Abanyekongo batagikeneye guhora mu ntambara zisubira buri gihe runaka, kandi ko ibyo bishoboka gusa Igihe Guverinoma ya RDC yemeye kugendera ku mahame shingiro no gusubira ku meza y’ibiganiro n’Abanyekongo batavuga rumwe na yo.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uburusiya bwashyizeho itsinda ry’igisirikare rishinzwe gukoresha ’drones’

Ingabo z’u Burusiya zashyizeho itsinda ry’Igisirikare ryihariye, rishinzwe gukoresha ’drones’ no gukurikirana…

RDC: Abantu 32 baguye mu mpanuka y’ubwato

Abantu babarirwa muri 32 baguye mu mpanuka y’ubwato bubiri bwari butwaye abagenzi…

Amajyaruguru: Abakora n’abacuruza inzoga z’inkorano bahagurukiwe

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yatangaje ko iyo ntara n’iy’Iburengerazuba zigiye guca…

Israel yivuganye abasirikare  bakuru ba Iran mu gitero simusiga yabagabyeho

Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y'urukerera, Israel yagabye igitero gikomeye kuri…

Umwongereza ukomoka mu Buhinde niwe  niwe mugenzi wenyine  warokotse impanuka y’ indege ya AirIndia

Umugabo w'Umwongereza ukomoka mu Buhinde yagenze n'amaguru ava mu bisigazwa by'indege ya…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

U Buhinde: Indege yari itwaye abagenzi 244 yakoze impanuka

1 Min Read
Mu mahanga

Putin yongeye gukanga amahanga kubera ubushobozi bw’intwaro kirimbuzi afite

1 Min Read
Mu mahanga

Burundi: CNDD-FDD yihariye imyanya yose y’Inteko ishingamategeko

2 Min Read
Mu mahanga

Afurika y’Epfo: Imodoka itwara abanyeshuri yatwawe n’umwuzure iburirwa irengero

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?