BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, May 27, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Tshisekedi yari yizeye kuzamura ibendera ry’igihugu cye i Kigali

Tshisekedi yari yizeye kuzamura ibendera ry’igihugu cye i Kigali

sam
Last updated: March 6, 2025 5:51 am
sam
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yizeraga ko azatera u Rwanda akazamura ibendera ry’igihugu cye i Kigali.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu itariki 5 Werurwe 2025, mu nama nyunguranabitekerezo ku miterere y’ingengabitekerezo ya jenoside mu Karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya.

Ni inama yahuje Abadepite, Abasenateri, abayobozi banyuranye n’abagize Sosiyete sivile bari bateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Gen. (Rtd) Kabarebe yagize ati “Ubwo Tshisekedi atangira kurwana na M23, akoresheje FDLR. FDLR zimwizeza ko bari bumurasire M23, bamara kuyirasa ndetse bakanayikurikira, bakayigeze no mu Rwanda, ko na CHOGM izajya kuba mu Rwanda tariki 20/06, Tshisekedi yamaze kugera i Kigali, yamaze no kumanika ibendera rya Congo muri Kigali. Abajenerali be barabimwizeza, FDLR irabimwizeza, kandi koko arabisinda, aranabyemera, yemera ko binashoboka.”

Inama ya CHOGM yabereye i Kigali kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 25 Kamena 2022, nyuma y’ibitero bya ’mortier’ FDLR n’ingabo za RDC zagabye mu karere ka Musanze muri Gicurasi na Kamena.

Kabarebe yakomeje avuga ko icyatumye Tshisekedi yemera isezerano yahawe na FDLR n’abajenerali be, ari uko yari akiri mushya ku butegetsi, atazi aho intambara ziva n’aho zigana kuko ’ni umusivili.’

Ati “Murumva ni umuperezida mushya, w’umusivili, ntazi intambara aho ziva n’aho zigana, FDLR imwemeje ko agiye kurwana, kandi ko azatsinda, na we arabyizeye, arabyemera, ashyiraho umurego.”

Yasobanuye ko mu nama zahuje abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Perezida Kagame yasabye Tshisekedi kudakomeza kurasa mu Rwanda, inshuro zirenze imwe ariko undi yanga kumva, ahubwo atangira kubaka imbaraga z’igisirikare bigaragaza ko zigamije kurasa u Rwanda afatanyije n’imitwe itandukanye iyobowe na FDLR.

Ati: “Ni muri urwo rwego Tshisekedi yatangiye gukorana n’imitwe yibumbiye mu ihuriro rya Wazalendo, ifite ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda n’Umututsi,

Iyo mitwe ya Wazalendo, imyinshi muri yo mu Burasirazuba bwa Congo, buriya yashinzwe na FDLR, cyane cyane umutwe witwa Nyatura, FDLR igashyiramo n’abayobozi ku nzego zitandukanye kugira ngo ukomere. Urumva iyo mitwe y’abenegihugu ba Congo b’aba Wazalendo na bo ni FDLR.”

Tariki ya 27 Mutarama 2025, ubwo M23 yafataga Umujyi wa Goma, ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo barashe mu karere ka Rubavu, bica abaturage 16. Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko iki gitero cyari cyarateguwe.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’aho M23 ifashe Goma, hagaragaye ibimenyetso bikomeye ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo FDLR ryari rifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye ku Rwanda, aho imbunda ziremereye za RDC zarebaga mu Rwanda, zitegura kururasa

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kenya: Abanyeshuri batwitse inzu bararagamo kubera ko bimwe uruhushya rwo kureba Match

Muri Kenya, abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Mbale High School, batwitse…

Perezida Kagame ategerejwe mu ruzinduko muri Kazakhstan

Perezida Paul Kagame ategerejwe mu ruzinduko muri Kazakhstan ku itariki ya 28–29…

Leta igiye kwegereza abaturage uburyo bwo gushaka ibimenyetso bikoreshwa mu butabera

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera…

Afurika y’Epfo yahakanye amakuru y’uko u Rwanda ruzambura abasirikare bayo intwaro bwite

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyahakanye amakuru avuga ko abasirikare bacyo bazava mu…

Abanya-Palestina bagera kuri 24 bapfiriye mu bitero bya Israeli

Nk’uko bivugwa n’abaganga hamwe n’abayobozi ba Civil Defence, nibura Abanya-Palestina 24 bapfiriye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Uhagarariye u Rwanda muri Loni yatangiye imirimo ye

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

DRC: Sena  yatoye kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?