BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Tanzania: Diamond Platnumz yasabye Perezida Samia Suluhu inzu y’imyidagaduro imeze nk’ Arena yo mu Rwanda

Tanzania: Diamond Platnumz yasabye Perezida Samia Suluhu inzu y’imyidagaduro imeze nk’ Arena yo mu Rwanda

sam
Last updated: February 27, 2025 9:51 am
sam
Share
SHARE

Muhanzi ukomeye  muri  Tanzaniya Diamond Platnumz yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan ko nk’abahanzi bakeneye ibikorwaremezo muri iki gihugu harimo n’inyubako yubatse nka BK Arena yo mu Rwanda.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibihembo bya Trace Awards byabereye ku kirwa cya Zanzibar, muri Tanzania.

Si ubwa mbere Diamond agaragaza ko yishimira iyi nyubako yo mu Rwanda. Mu bihe byashize, ubwo yari i Kigali akayisura, yatangaje ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira ahantu hihariye nk’aho, ndetse avuga ko byari bikwiye ko no muri Tanzania hubakwa iyimeze nkayo.

Icyakora, inyubako nk’izi ziracyari nke ku mugabane wa Afurika, kandi abahanzi n’abakora ibijyanye n’imyidagaduro bagaragaza ko kuzongera byafasha mu guteza imbere uruganda rwabo.

BK Arena, iherereye i Kigali mu Rwanda, ni imwe mu nyubako nini kandi igezweho muri Afurika yakira ibitaramo, imikino n’ibindi bikorwa binini. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 10,000, ikaba yarafunguwe ku mugaragaro mu 2019.

Iyi nyubako imaze kwakira ibitaramo bikomeye by’abahanzi mpuzamahanga, amarushanwa y’imikino nk’Afrobasket, inama zikomeye ndetse n’ibirori bitandukanye.

Gusaba ko Tanzania nayo yakubaka inyubako nk’iyi byerekana ko BK Arena yabaye icyitegererezo ku zindi nyubako nk’izi muri Afurika, bikaba bishobora gufasha mu kuzamura urwego rw’imyidagaduro n’ubukerarugendo muri aka karere.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

Bishop Gafaranga yagejejwe imbere y’urukiko

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina,…

Rubavu: Polisi yafashe ibilo 500 by’ifumbire mvaruganda yari igiye kugurishwa mu buryo bwa magendu mu gihugu cy’abaturanyi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu,…

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Rihanna yahishuye ko atwite inda y’umwana wa gatatu

1 Min Read
Imyidagaduro

Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kuvuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye

2 Min Read
Imyidagaduro

Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben i Kampala

1 Min Read
Imyidagaduro

CNN yashinjwe guhindura amashusho ya Diddy akubita Cassie bahoze bakundana

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?