BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Icc yabwe gukora iperereza kuri Joe Biden ku kugira uruhare mu byaha by’intambara yibasiye Gaza

Icc yabwe gukora iperereza kuri Joe Biden ku kugira uruhare mu byaha by’intambara yibasiye Gaza

sam
Last updated: February 26, 2025 8:04 am
sam
Share
SHARE

Umuryango Democracy for the Arab World Now (DAWN) ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wasabye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha gukora iperereza kuri Joe Biden wahoze ayobora iki gihugu, kubera uruhare akekwaho mu byaha by’intambara byibasiye abatuye mu gace ka Gaza.

Uretse Biden uyu muryango wasabye ko iperereza nk’iri rikorwa no kuri Antony Blinken wari ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse na Lloyd Austin wari Minisitiri w’Ingabo.

Uyu muryango uvuga ko Joe Biden n’aba bayobozi babiri bari muri Guverinoma ye, babaye abafatanyacyaha mu byaha by’intambara Israel yakoreye muri Gaza.

Mu itangazo DAWN yashyize hanze, yavuze ko “Biden, Blinken na Lloyd Austin, mu buryo bugambiriwe bafashe icyemezo cyo gutanga ubufasha bwa gisirikare n’ubwa politike, mu byaha by’intambara byo muri Gaza.”

Iki kirego cyanyujijwe ku Mushinjacyaha wa ICC, Karim Khan. Uyu ni nawe wagize uruhare mu gushyiraho impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant wari Minisitiri w’Ingabo.

Ibyaha Joe Biden na bagenzi be bashinjwa bishingiye ku ntambara Israel imaze igihe ihanganyemo n’umutwe wa Hamas muri Gaza. Birimo kwica abasivile no kwangiza ibikorwaremezo bya gisivile.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Intambara iratutumba hagati ya Amerika na Venezuela 

2 Min Read
Amerika

Trump yategetse ko igice kimwe cya ’White House’ gisenywa

1 Min Read
Amerika

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

2 Min Read
Amerika

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?