Umunyamideli Kim Kardashian yagejejwe mu nkiko n’umugabo witwa ‘Ivan Cantu’, umushinja gukoresha ifoto ye amwitiranya n’imfungwa yakatiwe igihano cy’urupfu.
Muri Gashyantare 2024, nibwo Kim Kardashian yifashishije Instagram ye yandika asaba abantu ko bakorera ubuvugizi ifungwa yitwa ‘Ivan Cantu’ yakatiwe igihano cy’urupfu kikavaho, gusa yaje kwibeshya akoresha ifoto itari iye bitewe n’uko bose bahuje amazina.
Uyu mugabo ‘Ivan Cantu’, yavuze ko uku gukoresha ifoto ye byatumye abantu bamwanga binamukomeretsa bikomeye mu buryo bw’amarangamutima.
Avuga ko uko kwibasirwa n’abantu byatumye atangira kubura ibitotsi, akaribwa umutwe, kugira inzozi mbi n’ibindi bitandukanye byatumye yitabaza abaganga.
Umunyamategeko wa Kim Kardashian, Micheal Rhodes, yabwiye TMZ ko ako ari agakosa gato kabayeho kandi ko nyuma yo kumenya ko habayeho ikosa ifoto yahise ikurwaho.
Yavuze ko bifuzaga ko ibyo babikemura bitarinze kugera mu nkiko ariko kuva ari bwo buryo bahisemo, agomba kurwana kuri Kim Kardashian.