BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > John Legend wari utegerejwe na benshi yageze i Kigali  

John Legend wari utegerejwe na benshi yageze i Kigali  

sam
Last updated: February 21, 2025 9:41 am
sam
Share
SHARE

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, John Legend yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen.

Uyu muhanzi yaje kwitabira igitaramo cya Move Afrika, kirabera muri BK Arena kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025.

Iki gitaramo kitezweho gushimisha benshi Umwaka ushize, cyari cyaratumiwemo Kendrick Lamar.

Uyu muhanzi w’imyaka 45 y’amavuko ubusanzwe yitwa John Roger Stephens akaba yaravukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Ohio.

John Legend yegukanye ibihembo bikomeye ku Isi birimo Grammy Awards, album ye ya mbere yise ‘Get lifted’ yayisohoye mu 2004.

Mu 2006, John Legend yasohoye album ye ya kabiri yise ‘Once again’ byari mbere y’uko mu 2008 asohora iya gatatu yise ‘Evolve’ na ‘Wake up’ yakoze mu 2010.

Mu 2013 uyu muhanzi yasohoye album yise ‘Love in the future’ mbere y’uko mu 2016 asohora indi album yise ‘Darkness& Light’ naho mu 2018 akaba yarasohoye iyitwa ‘A Lendary Christmas’.

John Legend wari umaze kuba ikimenyabose mu bakunzi b’umuziki mu 2020 yasohoye ‘Bigger love’, naho mu 2022 asohora ‘Legend’ ni mu gihe iyo aheruka ari ‘My favorite dream’ yasohotse mu 2024.

Mu 2006 nibwo John Legend yahuye n’umunyamideli Chrissy Teigen ubwo yafataga amashusho y’indirimbo ‘Stereo.’ Aba biyemeje kurushinga mu 2011, mbere y’uko bakora ubukwe mu 2013 kugeza ubu bakaba bafitanye abana bane.

John Legend abitse ibihembo 36 mu 130 yahataniye birimo ibya Grammy Awards 12 muri 38 yahataniye akagira America Music Awards, BET n’izindi nyinshi.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

Bishop Gafaranga yagejejwe imbere y’urukiko

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina,…

Rubavu: Polisi yafashe ibilo 500 by’ifumbire mvaruganda yari igiye kugurishwa mu buryo bwa magendu mu gihugu cy’abaturanyi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu,…

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Rihanna yahishuye ko atwite inda y’umwana wa gatatu

1 Min Read
Imyidagaduro

Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kuvuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye

2 Min Read
Imyidagaduro

Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben i Kampala

1 Min Read
Imyidagaduro

CNN yashinjwe guhindura amashusho ya Diddy akubita Cassie bahoze bakundana

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?