BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 25, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Aziya > U Bushinwa guhangayikishijwe n’Imibare y’abashyingiranwa ikomeje kugabanuka

U Bushinwa guhangayikishijwe n’Imibare y’abashyingiranwa ikomeje kugabanuka

sam
Last updated: February 11, 2025 1:00 pm
sam
Share
SHARE

Umubare w’abashyingiranwa mu Bushinwa wagabanyutse ku kigero cya 20% mu 2024. Uyu mwaka wabaye uwa mbere mu mateka habaye igabanyuka nk’iri muri iki gihugu.

Ibi byabaye leta isanzwe ishyira imbaraga mu gushishikariza urubyiruko kubaka ingo no kubyara, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cyo kugabanyuka kw’abaturage.

Ahanini mu Bushinwa, benshi bavuga ko kuba urubyiruko rudafite inyota yo gushinga ingo no kugira abana, bifitanye isano n’ikiguzi cy’imibereho n’uburezi bw’abana kiri hejuru cyane.

Imibare yatangajwe na Minisiteri ishinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Bushinwa igaragaza ko mu 2024 imiryango yashyingiwe yari miliyoni 6,1, ivuye kuri miliyoni 7,68 mu mwaka wabanje.

Impuguke mu by’imibare y’abaturage yo muri Kaminuza ya Wisconsin-Madison, Yi Fuxian, yavuze ko ibi ari ibintu bidasanzwe, kuko no mu 2020 aho icyorezo cya Covid-19 cyari cyaratumye ibintu byinshi bizamba, umubare w’abashyingiranwa wagabanyutseho 12,2% gusa.

Umubare w’abashyingiranwe mu Bushinwa mu 2024 wari munsi ya kimwe cya kabiri cy’abashyingiranwe mu 2013, aho bari miliyoni 13,47.

Umubare w’abana bavuka mu Bushinwa wagiye ugabanuka, bitewe na politiki yo kubyara umwana umwe mu muryango, yari yaremejwe muri iki gihugu mu myaka yo hagati ya 1980 na 2015.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, leta y’u Bushinwa mu 2024 yafashe ingamba zitandukanye zirimo gusaba za kaminuza gutanga amasomo yo gukundisha abantu urukundo, agamije guhindura imyumvire y’urubyiruko.

Ku rundi ruhande, imiryango irenga miliyoni 2,6 yatse gatanya mu 2024, bigaragaza ubwiyongere bwo ku kigero cya 1,1% ugereranyije n’umwaka wa 2023.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo…

M23 na Wazalendo byongeye gukozanyaho

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wongeye guhangana…

Burikantu wari ukurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu yarekuwe

Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka Burikantu ku mbuga nkoranyambaga yafunguwe nyuma y’iminsi mike…

AS Kigali yungutse umutoza mushya

Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwamaze kumvikana n’umutoza mushya w’abanyezamu, Dukuze Djuma watozaga…

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Muhizi Anatole wigeze kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame cyagarukaga ku mutungo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Aziya

Umwongereza ukomoka mu Buhinde niwe  niwe mugenzi wenyine  warokotse impanuka y’ indege ya AirIndia

2 Min Read
Aziya

Koreya y’Epfo: Umugore yaciwe amande kubera kumanura ipantalo y’umugabo bakorana

3 Min Read
Aziya

Namibia: Intare yishe mukerarugendo agiye ku bwiherero

1 Min Read

UPDATE: Igitero ku butaka bwa Israel cyaguyemo abantu 7

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?