Umwepiskopi wa Goma , Musenyeri Willy Ngumbi Ngengele, yatangaje ko nta kiliziya yasenywe mu gihe cy ‘imirwano cyangwa abihayimana baguye mu mirwano yabereye i Goma yasize uyu Mujyi utuwe n’abagera kuri Miliyoni ebyiri, wigaruriwe n’umutwe wa M23.
Myr Ngumbi kandi yatangaje ko Ingo ebyiri z’Abihayimana ari zo zangijwe n’Amasasu.
Hashize iminsi irenga 9 umutwe wa M23 wigaruriye umu jyiwa Goma nyuma yo kuwirukanamo ingabo za FARDC, zifatanyije na Wazalendo, FDLR, SADC ,Abacancuro b’Abazungu n’ Abarundi bamwe bagahungira mu Rwanda .
Amakuru avuga ko uyu mujyi wapfiriyemo abasirikare ba FARDC n’Abazalendo bagera ku 3000 , gusa leta ya Kinshasa yo ivuga ko iyi mirambo ari iy’abaturage bishwe n’amasasu y’barwanyi b’impande zari zihanganye.
Kugeza ubu abaturage bishimiye ifatwa ry’uyu mujyi ndetse M23 yamaze gushyiraho abayobozi barimo guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru , umujyi wa Gomo ndetse n’uduce tuyikikije .
Ku wa 6 Gashyantare AFC/M23 yakoze inama n’abaturage yo kwerekaniramo aba bayobozi , basabwa kudahagarara kugeza bafashe i Kinshasa .
Umujyi wa Goma kuri ubu urimo abasirikare ba SADC batarabona uburyo bwo kuva muri uyu mujyi nyuma y’uko batsinzwe bakemera kudakomeza imirwano.