Bamwe mu basirikare ba DRC bahungiye mu Rwanda nyuma yo gukubitwa incuro na M23, bavuga ko bari bananiwe kandi babona nta n’umusada babona badafite n’indi nzira, bahitamo gukuramo akabo karenge bakinjira mu Rwanda kandi ko bishimiye uburyo bakiriwe neza.
Aba basirikare kandi basatswe ibyo bari bafite byose kugira ngo batagira ibyo basigarana byahungabanya umutekano w’Abaturarwanda, banasanganwa n’urumogi bitwazaga bakananywa muri uru rugamba.
Umwe mu basirikare ba RDC wishyikirije Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko impamvu yo guhungira mu Rwanda ari uko Ingabo za RDC ziri gutsindwa na M23
Ati “Nageze mu Rwanda mpunga intambara. Twarwanye intambara nyinshi, ariko M23 bari gutsinda. Twaje hano kugira ngo twishyikirize [ubuyobozi].”
Izi impunzi z’Abanye-Congo ziri guhungura mu Rwanda zakiriwe mu Kigo cy’Urubyiruko cya Vision Jeunesse Nouvelle, giherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu
Usibye aba basirikare, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zikomeje kwakira abanye-Congo bakomeje guhungira mu Rwanda.
Kuri ubu imirwano iracyajya mbere mu mujyi wa Goma, aho inyeshyamba za M23 zigenzura igice kinini cy’uyu mujyi zikomeje guhangana n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.