Ingabo za leta zatanye mu mitwe n’abashyigikiye Basha al-Assad wahoze ari perezida wa Syria, nyuma akaza guhirikwa ku butegetsi n’inyeshyamba.
Abayobozi bashya muri Syria baravuga ko abasirikare 14 bishwe abandi 10 barakomereka mu gico cy’ingabo z’indahemuka ku wahoze ari perezida, Bashar al-Assad.
Bavuga ko iyi mirwano yabereye ku wa Kabiri hafi y’icyambu cya Tartous ku Nyanja ya Mediterane nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Amakuru avuga ko abashinzwe umutekano batezwe igico ubwo bageragezaga gufata uwahoze ari ofisiye kubera uruhare rwe muri gereza izwi cyane ya Saydnaya, hafi y’umurwa mukuru wa Damas.
Mu byumweru birenga bibiri bishize, ubutegetsi bwa Assad bwakuweho n’ingabo z’inyeshyamba ziyobowe n’umutwe wa kisilamu Hayat Tahrir al-Sham (HTS).