BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Ibiciro  ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 5% mu kwezi k’Ugushyingo 2024- NISR

Ibiciro  ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 5% mu kwezi k’Ugushyingo 2024- NISR

sam
Last updated: December 10, 2024 12:23 pm
sam
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko  Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 5% mu kwezi k’Ugushyingo 2024, bivuye kuri 3, 8% byari byazamutseho mu Kwakira.

Ni ibyavuye mu Ubushakashatsi ngarukakwezi ku ihindagurika ry’ibiciro bukorwa NISR, bugaragaza ko mu kwezi k’Ugushyingo 2024, mu mijyi ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,6%.

Ni mu gihe ibyatumye ibiciro byiyongera mu byaro birimo ibiciro by’ibinyobwa
bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14.1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5.5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 20.6%.

Muri rusange ibiciro bikomatanyirije hamwe mu mujyi no mu cyaro byazamutse ku kigero cya 3,4% ugereranyije n’Ugushyingo 2023.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11.6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 16.7%.

Iyi raporo kandi igaragaza ko igiciro ku bikorerwa imbere mu gihugu cyazamutse ku kigero cya 5% ugereranyije n’umwaka ushize, kikaba cyarazamutseho 0.3% ugereranyije n’ukwezi kwabanje. Igiciro ku bituruka hanze cyo kiyongereye ku kigero cya 5.1% ugereranyije na 2023.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique asuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mocímboa da Praia

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye abandi banyarwanda baturutse muri DRC barenga 300

1 Min Read
Mu Rwanda

Mu Rwanda hagiye kujya hapimwa ADN z’ibimera n’inyamaswa

3 Min Read
Mu Rwanda

Umurambo w’umusore w’i Rusizi wari waraheze mu Burundi wagejejwe mu Rwanda

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?