Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’ amahoro ku bufatanye n’inzego z’umutekano kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, zeretse itangazamakuru ibicuruzwa n’ibindi byafashwe byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.
By’umwihariko herekanwe ikamyo yafashwe ivuye Tanzania aho yari yinjije ibyuma by’imodoka n’ibindi bifite agaciro k’arenga miliyoni 150 Frw byari byahishwe mu makara asanzwe yinjira adasorewe.
RRA ivuga ko ibyari bitwawe n’iyi kamyo iyo bidafatwa hari kuba hanyerejwe imisoro ya Miliyoni 77 Frw hatabariwemo ibisanzwe bitemewe mu Rwanda nk’amavuta ya mukorogo.
Ibi bicuruzwa byiganjemo ibyuma by’imodoka, amavuta y’imodoka, amasabune n’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka mukorogo, n’inkweto z’abagore n’ibindi.
Mu gikorwa cyo gufata ibi bicuruzwa kandi, hanafashwe Bizimana Maurice n’umufatanyacyaha we, bakoreshaga amayeri yo guhisha no kubeshya mu imyenyekanisha ry’ibicuruzwa muri Gasutamo bagamije kwinjiza mu Gihugu ibicuruzwa birimo ibitemewe no kunyereza imisoro.
RRA yaboneyeho gutanga inama babishora mu bikorwa nk’ibi bihombya igihugu igira iti “Turaburira abantu bishora mu bikorwa bya magendu ko bari bakwiriye kubireka kuko bidindiza iterambere ry’Igihugu.”
Ingingo ya 200 y’Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rigena imicungire ya za Gasutamo, ivuga ko “Umuntu uwo ari we wese uhisha ibicuruzwa kugira ngo bitanyura mu nzira za gasutamo kandi abizi neza, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byari kubarirwaho umusoro.”