Mu matora y’abategetsi mu nzego z’ibanze muri Tanzania ishyaka rya CCM rya perezida Samia Suluhu ryatsinze amatora ku majwi 99%.
Ayo majwi yabonywe n’iri shyaka riri ku butegetsi angana n’imyanya 4,213 yo mu biro by’inzego z’ubutegetsi muri iki gihugu cy’abaturage miliyoni 67.
Ni mu gihe ishyaka ritavuga n’ubutegetsi CHADEMA ryatsindiye imyanya 36 ingana na 0.84%
Amashyaka CHADEMA na ACT Wazalendo yavuze ko aya matora yaranzwe n’uburiganya butarabaho.
Aya matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yari igipimo cy’ingenzi ku buryo ishyaka CCM rifatwa muri Tanzania, mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu yo mu Ukwakira 2025.
Ibyavuye muri aya matora bitangajwe mu gihe ishyaka CHADEMA rimaze iminsi rinenga uko yakozwe, rivuga ko atubahirije amahame ya demokarasi.
Abayobozi ba CHADEMA bavuga ko bamwe mu batora batabashije gutora kuko batigeze bisanga ku rutonde rw’itora.
Rivuga kandi ko bamwe mu bakandida baryo bakorewe urugomo, harimo n’amakuru avuga bamwe mu barikuriye bishwe mbere gato y’amatora yabaye ku wa gatatu.
Ku wa gatatu, Freeman Mbowe ukuriye ishyaka CHADEMA yatangaje ko umwe mu bakandida baryo, Modestus Timbisimilwa, yishwe arashwe na polisi mu murwa mukuru Dar es Salaam arimo kwinjiza impapuro mpimbano z’itora mu biro by’amatora.
CHADEMA yavuze ko undi mukandida wayo, George Juma Mohamed, na we yarashwe agapfa ari iwe mu rugo mu gace ka Mkese hagati muri Tanzania mu ijoro rishyira ku wa gatatu.
Undi mukuru muri iri shyaka, Steven Chalamila, yishwe atemaguwe ari iwe i Tunduma hafi n’umupaka wa Zambia, na we mu ijoro ryo ku wa kabiri, nk’uko iri shyaka ribitangaza.
Ni mu gihe kandi leta itaragira icyo itangaza kuri ibi birego iregwa na CHADEMA
Perezida uriho ubu Samia Suluhu Hassan biteganyijwe ko aziyamamaza nk’umukandida wa CCM. Yagiye ku butegetsi asimbuye uwo yari yungirije John Pombe Magufuli wapfuye mu 2021 ataramara umwaka atangiye manda ye ya kabiri.